AmakuruImikino

Ntibisanzwe! Bale umaze imyaka itandatu muri Espagne nta jambo na rimwe ry’icy-Espagnol azi

Myugariro Marcelo Jr ukinira ikipe ya Real Madrid, yahishuye ko Umunya-Wales Gareth Bale bakinana nta jambo na rimwe ry’icy-Espagnol azi nyamara amaze imyaka itandatu yose aba mu gihugu cya Espagne.

Rutahizamu Gareth Bale yageze muri Real Madrid muri 2013, nyuma yo kumugura angana na miliyoni 89 z’ama-Pounds imukuye muri Tottenham Hotspur yo mu gihugu cy’u Bwongereza.

N’ubwo uyu musore yafashije Real Madrid kwegukana UEFA Champions league enye, kwigarurira imitima y’abafana ba Real Madrid bisa n’aho byamunaniye.

Mu kiganiro Marcelo yagiranye n’ikinyamakuru Marca ku igenda rya Cristiano Ronaldo werekeje muri Juventus, yahishuye ko Gareth Bale akoresha icyongereza gusa mu gihe bari mu rwambariro; cyangwa agahitamo gukoresha ibimenyetso.

Ati” Nari mfite imibanire myiza na Cristiano, umuryango we ndetse n’umukunzi we. Nakinanye na we imyaka icyenda gusa kubabazwa n’igenda rye ni ibisanzwe.”

Marcelo yakomeje avuga ko yanababajwe cyane n’igenda ry’umuzamu Kiko Casilla bakundaga kuba bicaranye mu rwambariro.

Ati” Buri gihe nabaga mubwira [Kiko] nti ’amakuru yawe Kiko? Biragenda?’ ubwo kandi nta wundi nabaga mfite unyicaye iruhande.”

Marcelo yavuze ko Gareth Bale na we yabaga ari ku rundi ruhande, gusa bikamugora kuganira na we bitewe n’uko atavuga icy-Espagnol.

Ati” Ku rundi ruhande nabaga mfite Bale, gusa Bale ntavuga icy’Espagnol kuko avuga icyongereza gusa. Tumuganiriza twifashishie ibimenyetso cyangwa nkamubwira nti’Hi, Hello cyangwa good wine.”

Ntibizwi neza niba uyu Gareth Bale yarananiwe kuvuga uru rurimi rukoreshwa muri Espagne kubera kumukomerera, cyangwa niba ari ukurusuzugura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger