Ntamuturage ugomba kwimwa serivisi kubera EjoHeza
Ubuyobozi bwa EjoHeza bwanenze abayobozi b’inzego z’ibanze banga gutanga serivisi ku baturage bitwaje ko batatanze uwo musanzu, bibutswa ko kwizigamira ari ubushake bw’abaturage.
Byagarutsweho n’Umuhuzabikorwa wa EjoHeza mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, Kayumba Bernard, mu Kiganiro yagiranye na RadioTV1 aho yavuze ko abayobozi bakora bene ibyo baba bakwiye kubibazwa.
Ati “Nta muntu ugomba kwimwa serivisi bamubwira ngo natishyura EjoHeza biragenda gutya, nagira ngo mvuge ko umuntu waba akora atyo yaba atandukiriye, ni amakosa ndetse akwiye no kubibazwa.”
Kayumba yavuze ko nta muntu ukwiye kwimwa Serivisi ngo ni uko atatanze umusanzu wa EjoHeza, yemeza ko abayobozi bakwiye kurushaho kwigisha abaturage ibyiza byayo bakayijyamo basobanukiwe n’inyungu zayo.
Yakomeje ati “Buri kimwe kigira uko kibazwa cyangwa kigishwa umuturage. Nta muturage ugomba kwimwa serivisi ngo ni uko ataratanga EjoHeza ahubwo ibanga ririmo ni uko twigisha abaturage bakayigana bazi neza akamaro kayo.”
Nubwo yabivuze gutyo ariko hari bamwe mu baturage bakunze kugaragaza ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubima serivisi bwitwaje ko batatanze umusanzu wa EjoHeza.
Umwe yagize ati “Iyo duhembwe dutanga EjoHeza, abatabyumva bakababwira ngo bagomba gutaha.”
Mu myaka itanu ishize ubu buryo bwa EjoHeza bushyizweho, bumaze kugira abanyamuryango bagera kuri miliyoni 3,8, muri bo abangana na 3,230,000 bakaba ari bo bamaze kwizigamira, amafaranga agera kuri miliyari 43 Frw.
Iyo wongereye inkunga ya Leta ndetse n’inyungu yavuye muri ubu bwizigame, muri rusange mu kigega cya EjoHeza harimo miliyari 63 Frw.
Ni uburyo bwatangijwe mu rwego rwo kuzamura umuco wo kwizigamira mu Banyarwanda, guha buri Munyarwanda n’Umunyamahanga utuye mu Rwanda amahirwe yo guteganyiriza izabukuru, kuzamura ubukungu bw’igihugu no kurwanya ubukene.