Amakuru ashushyePolitiki

Ntabwo u Rwanda rwigeze rutera u Burundi- Minisitiri Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, yatangaje ko ibirego igihugu cy’u Burundi gikunze gushinja u Rwanda byo kugitera atari byo, ko ahubwo hari abagiye bava mu Burundi bgafatirwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mutarama 2019.

Minisitiri Biruta yavuze ko ibyo birego by’u Burundi nta shingiro bifite, na cyane ko nta bimenyetso bifatika u Burundi bubitangira.

Yagize ati “Mwumvise mu minsi ishize ko twagiye duhura n’ibirego hirya no hino by’u Burundi buvuga ko twabateye, ariko ntabwo ari byo. Ntabwo u Rwanda rwigeze rutera u Burundi, kandi n’ababivuga nta kimenyetso na kimwe bigeze berekana”.

Minisitiri Biruta yavuze ko ibinyuranye n’ibyo, hari ibikorwa by’iterabwoba byagiye biba mu mu Rwandau mu bihe bitandukanye, kandi bikagaragara ko ababikoze ari abantu baturutse i Burundi, cyangwa se bahungiye yo nyuma yo gukora ibyo bikorwa mu gihe ingabo z’u Rwanda zabarwanyaga.

Ati “Tukaba dufite n’abafashwe muri ibyo bikorwa bafunze, kandi batanga ubuhamya bw’uburyo u Burundi bwabafashije, mu gukora ibyo bikorwa”.

Dr. Biruta yavuze ko ahantu hose u Rwanda rukomeza gusobanura ibinyoma bikubiye muri ibyo birego by’u Burundi, rukagaragaza ko nta shingiro bifite.

Ati “Ntabwo ari ukuvuga gusa ngo u Rwanda rwarateye, hagomba n’ibimnyetso, no kubyerekana, naho ubundi ibibazo byose bibaye muri kiriya gihugu, kuba byakwitirirwa u Rwanda ntabwo ari byo”.

Minisitiri Biruta akomeza avuga ko nta cyahindutse ku mubano w’u rwanda n’u Burundi, kuko u Rwanda rwifuza kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi.

Ku bijyanye no kuba u Rwanda rwagirana ibiganiro n’u Burundi ku mubano w’ibihugu byombi, Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwiteguye, igihe cyose u Burundi bwakumva ari ngombwa baganira.

Icyakora Minisitiri Biruta agaragaza ko igihugu cy’u Burundi gisa n’ikidashaka ko ibyo biganiro byabaho, ahubwo kigakomeza gushinja u rwanda ibinyoma.

Ati “Ubundi nta we uganira wenyine, twebwe nta gihe na kimwe twigeze tuvuga ko tudashaka kuganira n’u Burundi, igihe na bo bazaba biteguye twebwe nta kibazo byadutera.

Gusa ukurikije ibyagiye bivugwa, ibirego byagiye bitangwa, imyigaragambyo yagiye iba, ibitutsi bagiye badutuka, ibirego bagiye baturega bidafite ishingiro kuva mu mwaka wa 2015, byagaragaraga ko nta cyashingirwaho ngo tuganire”.

Yungamo ati “Ariko twebwe turiteguye, igihe bazabishakira twaganira kuri ibyo bibazo byose bigashakirwa umurongo wo kubikemura”.

Dr Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda na Congo nta kibazo cy’umubano bifitanye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe (ibumoso) ni umwe mu bitabiriye
Iki kiganiro cyitabiriwe n’itangazamakuru ryo mu mahanga
Abanyamakuru bari benshi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger