Ntabwo biba kubanyarwanda gusa, Numuhinde wakoreraga i Kigali arafunzwe
Mu gitondo cyo kuruyu wa gatatu ibwo hamenyekanye inkuru yumuhinde wakoreraga mu Rwanda ukekwaho kuba yarateye inda umwana w’umukobwa w’imyaka 16 gusa y’amavuko, uyu muhinde akaba ari gukurikiranwa na police.
Mugitondo ahagana Sa yine n’igice muri iki gitondo Police y’u Rwanda iri kumwe n’abakozi b’umuryango urengera uburenganzira bw’ abana CLADHO, binjiye muri Hotel yaricumbitsemo uyu muhinde bafite impapuro zo gufata uyu muhinde witwa Anish.
Nk’ uko Umuseke wabitangaje Anish asanzwe akuriye ibijyanye n’igikoni muri iyi Hotel, bamweretse urupapuro rwo kumufata, bavugana nawe muri makee bamusobanurira ibyo aregwa.
Ntabwo yigeze yihagararaho cyangwa ngo atere amahane, bahise bamwambika amapingu yurira imodoka.
Akimara gufatwa na Police abakozi bose kuri iyi Hotel bagize urujijo babonye abapolisi binjiye ariko ntibari bazi ikibazanye kugeza batwaye mugenzi wabo. Nubwo bose batamenye icyo azira.
Uyu muhinde w’ikigero cy’imyaka 45 arashinjwa gutera inda umukobwa w’imyaka 16 ukomoka i Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Uyu mukobwa yavuzeko yamenyanye nuyu muhinde bahuriye mu kabyiniro.