Imyidagaduro

Ntabanganyimana Jean de Dieu niwe wabaye umusore mwiza muri Afurika (Rudasumbwa), irebere akayabo agiye kujya ahembwa

Jay ubusanzwe witwa Ntabanganyimana Jean de Dieu yegukanye umwanya wa mbere mu basore b’ibigango kandi bafite ubumenyi mu irushanwa rikomeye rya Mister Africa International ryasojwe mu ijoro ryacyeye kuri Best Western Hotel mu Mujyi wa Lagos.

JayD yegukanye iri kamba nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017 muri Tanzania yahakuye igihembo gikomeye cy’umunyamideli wahize abandi muri Afurika y’Uburasirazuba “Best Eastafrican Model of the Year 2017” mu bihembo bya Swahili Fashion Week.

Ibihugu byabashije kugera mu myanya umunani ya mbere harimo Nigeria, Botswana, Angola, Cameroon, Côte d’Ivoire, Rwanda, Mr Fashion Africa(wo muri Ghana) ndetse na Sierra Leone.

Umunyamideli waserukiye u Rwanda yari ahatanye n’abasore bo mu bihugu 15 bigaragara ko bubatse umubiri hashingiwe ku mafoto yasohowe n’ubuyobozi bwa Mister Africa International.

Nkuko bigaragara mu kinyamakuru Vanguard cyo muri Nigeria dukesha iyi nkuru , uwari umuyobozi w’aya marushamwa , Ayotunde Fabanmo uyobora House of Twitch itegura Mister Africa International yabwiye  ko umusore wahize abandi ahabwa igihembo gikuru cyo gukora ibikorwa byo kwamamaza bizaherekezwa n’umushahara w’amadolari 5000, amatike y’indege yo gutembera mu bihugu bibiri yihitiyemo muri Afurika no kwambikwa mu buryo bugezweho mu gihe cy’umwaka wose ndetse akazaba afite ibiro akoreramo muri Nigeria.

U Rwanda rwaherukaga guserukirwa muri 2015 na Turahirwa Moses wabaye Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa wa Afurika, icyo gihe hatsinze uwitwa Akol Dok wo muri Sudani y’Epfo.

Bakoze imyiyereko bambaye mayo gusa
None abakobwa bagashakira mu mahanga dufite uri kuba uwambere muri afurika

Yiyerekanye mu myambaro gakondo maze yambara umushanana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger