AmakuruImyidagaduro

Nta cyiza cyo gusambana!! Jose Chameleone ari mu y’abagabo

Hashize umuhanzikazi ukizamuka Sencere ashinja Jose Chameleone kumuhohotera kuri ubu akaba yongeye kuzamura dosiye.

Uyu muhanzikazi yari yaragerageje kubivugaho ariko aca amarenga, ariko kuri ubu yazamuye ikibazo ashinja Chameleon ko yabaswe n’ibiyobyabwenge, cyane cyane Cocaine, bikanamushora mu gukora imibonano mpuzabitsina ku ngufu.

Uy’umukobwa ashinja Jose Chameleon kuba yarakoresheje mukuru we imibonano mpuzabitsina ku ngufu kuri ubu akaba akeneye ubufasha.

Yagize ati : ”Ibyo Daniela avuga ni ukuri ; Chameleon ni inyamaswa. Aba ashaka gukora imibonano mpuzabitsina ku ngufu kandi yagiye abikora inshuro nyinshi. Azajya ikuzimu anafungirweho, ndetse n’ejobundi, yakubise ikintu mu nda”.

Sencere akomeza agira ati : ”Yabaswe n’ibiyobyabwenge by’umwihariko Cocaine akeneneye ubufasha bwihutirwa.

Ese wakibaza ukuntu abana na mushiki we ? Uku niko bigenda. Arusha ubugome intare, akeneye kwitabwaho byihutirwa”.

Kuva byatangazwa kuza ubu Jose Chameleone yaruciye ararumira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger