AmakuruImikino

Nsengiyumva Moustapha yatangiye imyitozo muri APR FC(Amafoto)

Moustapha Nsengiyumva uheruka gusinyira ikipe ya APR FC, yamaze gusanga bagenzi be mu karere ka Huye abo bakomeje gukorera imyitozo ndetse anakorana na bo.

Uyu musore w’imyaka 22 yasinyiye ikipe ya APR FC ku wa kane w’iki cyumweru akubutse mu kipe ya Police FC.

Nyuma y’uko uyu musore agereye muri iyi kipe, yatangaje ko yishimye cyane ngo kuko  kuba agiye gukinira APR FC ari inzozi zibaye impamo.

Aganira n’urubuga rw’iyi kipe yagize ati” ndishimye cyane kuba ubu ndi umukinnyi wa APR, ikipe ya APR FC ni ikipe nziza cyane buri wese yakwifuza gukinamo, rero ku mutima wanjye ndanezerewe cyane rwose.”

“Kuva mpura n’abayobozi ba APR FC njya gusinya amasezerano, ni ukuri abayobozi banyakiriye neza nk’ababyeyi tuganira neza ibintu byose tubyumvikanaho. Njyeze n’aha nimugoroba, abatoza n’abakinnyi na bo banyakiriye neza cyane rwose, ubu meze neza namenyereye nta kibazo na kimwe mfite.

Ikipe ya APR FC yakoze imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, bikaba biteganyijwe ko iza kuyisubukura mu kanya saa kumi.

Ni mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino ugomba gutangirana n’intangiriro y’ukwezi gutaha.

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza kandi, ikipe ya APR FC ifite umukino wa gicuti igomba guhuriramo na Bugesera FC, akaba ari umukino uzabera i Huye ku munsi w’ejo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger