Nsengiyumva (Igisupusupu) yongerewe mu bahanzi bazitabira ibitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festival’
Nsengiyumva Francois benshi mubafana be bise Igisupusupu , uyu muhanzi yongerewe mu bahanzi bazaririmba mu bitaramo bya “Iwacu Muzika Festival” ndetse ahabwa umwihariko muri ibi bitaramo.’
Uyu mugabo wamamaye bikomeye mu ndirimbo nka Igisupusupu cyangwa Mariya Jeanne , yahawe umwanya wo kuzaririmba mu bitaramo byose bitanu by’iri serukiramuco rya muzika nyarwanda, ibitaramo bizenguruka igihugu.
Amakuru aturuka muri EAP itegura iri serukiramuco avuga ko impamvu yatumye baha Nsengiyumva umwanya wo kuririmba muri ibi bitaramo byose ari uko we ari umwe mubahanzi batigeze bazengurukana na EAP mu bitaramo yateguraga mbere bizenguruka igihugu.
Iwacu muzika Festival ni iserukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro ku wa 28 Gicurasi 2019, rigizwe n’ibitaramo bitanu bikomeye bizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda gusa nta muhanzi uzaririmba aha habiri , uretse Nsengiyumva uzaririmba muri ibi bitaramo byose.
Ibi bitaramo bizahera mu karere ka Musanze tariki 22 Kamena 2019 mu gihe tariki 29 Kamena 2019 bazaba bataramira mu karere ka Rubavu, tariki 13 Nyakanga igitaramo cya gatatu kizabera mu karere ka Huye, bataramire i Ngoma tariki 20 Nyakqanga 2019 mu gihe igitaramo cya nyuma kizabera mu mujyi wa Kigali tariki 17 Kanama 2019.
Ibi bitaramo ku nshuro yabyo ya mbere kwinjira bizaba ari ubuntu ahasanzwe hose mu gihe mu myanya y’icyubahiro bizaba ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw).