AmakuruImyidagaduro

Nsengiyumva François wamamaye nka ‘ Igisupusupu ‘ yarekuwe

Umuhanzi Nsengiyumva François uzwi nka ‘Igisupusupu’ wamamaye mu ndirimbo Marie Jeanne’ (benshi bazi nk’Igisupusupu), n’izindi zitandukanye, watawe muri yombi nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ku wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021 kuri uyu wa kane taliki 26 Kanama 2021 abakunzi be bongeye ku mwenyura.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare,ku wa 26 Kanama rwategetse ko Nsengiyumva François wamenyekanye ku izina rya ‘Igisupusupu’ arekurwa akaburana ari hanze.

Ibi bibaye nyuma yaho Ku wa kabiri tariki ya 24 Kanama nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare hifashishijwe ikoranabuhanga rwari rwumvise ubujurire bwe ku cyemezo cyari cyafashwe n’urukiko rwibanze rwa Kiramuruzi cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rufashe ibi nyuma y’uko rusanze ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’impamvu nkomezacyaha ku buryo yaburana afunze nta shingiro zifite.

Nsengiyumva François Igisupusupu akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye, aho yari yaramugize umukozi wo mu rugo.

Ni icyemezo yahise ajuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, umwanzuro ukaba wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, yemererwa kurekurwa akazajya aburana adafunze.

Mu mwaka wa 2009 ni bwo Nsengiyumva François  yatangiye gucuranga umuduri nk’umwuga akajya azenguruka mu masoko no mu tubari dutandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Gatsibo.

Uyu mugabo Nsengiyumva François avuka mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo ari naho yafatiwe.

François [Igisupusupu] ni umwe mu bahanzi bamamaye cyane mu muziki nyarwanda ndetse ari mu baririmbye mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyari kirimo umuhanzi nimero ya mbere mu Karere k’Afrika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz.

Azwi cyane ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Mariya Jeanne yakunzwe n’abatari bake, ‘Icange Cange’, ‘Rwagitima’ n’izindi zitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger