AmakuruImyidagaduro

Nsengiyumva Francois ‘’Igisupusupu’’ari gukora indirimbo yo guhimbaza Imana

Nyuma yo kurekurwa agafungurwa, Umuhanzi Nsengiyumva François uzwi nka ’Igisupusupu’, yatangiye umushinga wo gukora indirimbo yo gushimira Imana nyuma y’iminsi mike avuye muri gereza.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwategetse ko afungurwa akaburana ari hanze.

Uyu muhanzi yari amaze iminsi afunze, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 wakoraga iwe mu rugo ndetse n’icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye.

Nyuma yo gufungurwa, Nsengiyumva yahise ava iwe mu karere ka Gatsibo yerekeza mu Mujyi wa Kigali gukora indirimbo yise ‘Isubiriza igihe’, ashimira Imana ngo isubiriza igihe kandi ntaho Rurema atakura umuntu.

Muri iyi ndirimbo, hari aho uyu muhanzi aririmba agira ati: “Izakurengera aho uzaba uri hose, niyo igena kandi ikisubiza, bagucira akobo ikagucira akanzu, Gitare ndamya ntaho atakuvana.”

Alain Mukuralinda, umujyanama wa Nsengiyumva, yatangaje ko mu cyumweru kiri imbere batangira gufata amashusho y’indirimbo.

Ati “Tuzagerageza mu cyumweru kimwe dukore amashusho yoroheje.” Mu buryo bw’amajwi (Audio), iyi ndirimbo iri gukorwa na Producer Jay P.

Indirimbo ’Isubiriza igihe’ ni yo Nsengiyumva François agiye gukora yo kuramya no gushima Imana.

Ni nyuma y’uko ubwo yatangiraga umuziki muri 2018 yakoze izindi ndirimbo zisanzwe ariko zigakundwa kakahava, nka ’Mariya Jeanne’, ’Rwagitima’, ’Icange mukobwa ureberewe’, na ’Isubireho’.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger