AmakuruImyidagaduro

Nsengiyumva François (Igisupusupu) agiye guhurira ku rubyiniro na Diamond Platnumz

Umuhanzi François Nsengiyumva wamamaye mu muziki Nyarwanda ku izina rya Gisupusupu, agiye guhurira ku rubyiniro rumwe n’umuhanzi Diamond Platnumz ukomeye cyane muri Afurika mu gitaramo uyu muhanzi ateganya gukorera mu Rwanda taliki ya 17 Kanama 2019, nk’uko yabigaragaje ku ngengabihe avuga ko azataramora i Kigali.

Uyu muhanzi Francois niwe muhanzi wenyne w’umunyarwanda uzwi neza ko azagaragara ku rubyiniro nyuma y’uko yemejwe nk’umuhanzi umwe rukumbi uzagaragara mu bitaramo byose bya Iwacu Music Festival biri kubera hirya no hino mu gihugu.

Umuhanzi niwe Diamond watumiwe kuzaririmba ku munsi wa nyuma w’ibi bitaramo biri kuzenguruka u Rwanda.

Muri ibi bitaramo abahanzi batoranyijwe baririmba mu bice bitandukanye by’igihugu, buri muhanzi akaririmba mu gice kimwe gusa. Umwe muri bo niwe uririmba buri hantu habereye ibi bitaramo kubera uburyo akunzwe cyane mu Rwanda.

Uwo ni François Nsengiyumva, ni nawe kugeza ubu bizwi ko azaririmba mu gitaramo gisoza “Iwacu Muzika Festival” hamwe n’umuhanzi Diamond wo muri Tanzania.

Umwaka ushize, Nsengiyumva w’imyaka 40, yari umugabo ugenda ku mihanda no mu ngo mu burasirazuba bw’u Rwanda acuranga injyana gakondoko akoresheje umuduri akishyurwa n’abahisi n’abagenzi.

Ubu byarahindutse, afatwa nk’umuhanzi ukunzwe cyane kurusha abandi mu Rwanda kubera indirimbo ze ‘Mariya Jeanne’ izwi cyane nka ‘isupusupu’ cyangwa ‘Icange mukobwa’.

Kwamamara vuba yabifashijwemo n’umuhanzi Alain Muku.

Diamond ni umuhanzi ukunzwe cyane mu karere, mu gitaramo mu Rwanda tariki 17 z’ukwezi gutaha azarushanwa gushimisha abakunzi ba muzika na Nsengiyumva François ubu wigaruriye abakunzi benshi ba muzika mu Rwanda.

Nsengiyumva Francois azahurira na Diamond ku rubyiniro
Diamond Platnumz niwe muhanzi watumiwe mu bazatarama ku munsi wa nyuma wa Iwacu Music Festival
Twitter
WhatsApp
FbMessenger