Amakuru ashushyePolitiki

Nsabimana Sankara yavuze uko yabaye majoro n’uko bacuze umugambi w’Ibitero byo muri Nyungwe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama, Nsabimana Callixte wiyise ‘Sankara’ yagarutse imbere y’urukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza yisobanura ku byaha 17 ashinjwa gukora ubwo yari umuvugizi na Visi Perezida w’umutwe w’iterabwoba wa MRCD ufite umutwe w’ingabo wa FLN.

Sankara wageze mu rukiko mu masaha y’igitondo, yabanje kumva ibyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha birimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Aregwa kandi gufata bugwate, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside, kwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Ku gicamunsi nibwo yahawe umwanya ngo yisobanure ku byaha byose ashinjwa.

Nsabimana yatangiye ashimira Urukiko rumuhaye umwanya kugira ngo yireguye; ashimira Imana yamurinze akaba agihumeka. Yashimiye Leta y’u Rwanda yamufashe neza ikamwitaho kuva agifatwa kugeza ubu.

Yavuze ko ibyaha aregwa uko ari 17 byose ‘byose abyemera akabisabira imbabazi’.

Yavuze ko akurikije uko ubushinjacyaha bwateguye dosiye habaye kwibeshya ku mateka ya MRCD na FLN kuko bwavuze ko MRCD ari yo yabyaye FLN; asobanura ko FLN ari yo yabayeho mbere ikomotse ku gice cy’abarwanyi ba FDLR imaze gucikamo ibice.

Kuwa 6 Kamena 2016 hashinzwe umutwe w’ishyaka wa CNRD uyobowe na Wilson Irategeka, hahita hashingwa n’umutwe w’abarwanyi wa FLN.

Icyo gihe ngo abarwanyi benshi bazamuwe mu ntera bashingwa ibikorwa by’ingabo muri FLN. Nsabimana we yari ashinzwe ibikorwa by’itumanaho muri RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Yasobanuye 4 Nyakanga 2017 bahayeho gusinya amasezerano hagati ya CNRD ya Irategeka na PDR Ihumure ya Rusesabagina Paul bibyara MRCD.

Nsabimana yavuze ko we n’abandi bantu barindwi biyomoye kuri RNC kuwa 28 Ukwakira 2017 muri Afurika y’Epfo bashinga ishyaka ryitwa Rwandese Revolutionary Movement, RRM.

Bashinga iryo shyaka, ngo yafatanyije n’abandi bantu barindwi barimo Noble Marara.

Bakoze ibikorwa byo gushaka abayoboke hirya no hino ku buryo bageze aho bagira amashami ahantu hatandukanye ku Isi harimo muri Zambia, Malawi, Amerika, Canada, u Budage, u Bubiligi, na Afurika y’Epfo.

Tariki ya 18 Ugushyingo 2017, ngo nibwo binjiye mu ihuriro MRCD, agirwa Visi Perezida wa kabiri.

Mu gihe gito cyakurikiyeho yahise yohereje uwitwa Herman mu mashyamba ya RDC guhagararira RRM no kohereza ingabo muri MRCD. Nsabimana yavuze ko inama zose bakoraga zabaga mu buryo bw’ikoranabuhanga bavugana kuri telefone.

Tariki 15 Nyakanga 2018 nibwo yinjiye muri FLN ari na bwo yasohoye itangazo rya mbere nk’umuvugizi wa FLN.

Ibitero muri Nyungwe

Nsabimana yavuze ko umushinga wo kugaba ibitero muri Nyungwe wacuzwe mu 2017 na Barnabé Sinayobye wiyita Molani wari umugaba w’ingabo muri FLN ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

Nyuma yaho ngo hatangiye gushakwa inkunga n’ubushobozi aho Rusesabagina yemeye ko azatanga Miliyoni imwe y’amadolari.

Abasirikari ba mbere ba FLN bakandagiye mu Rwanda muri Mata 2018; icyo gihe ngo Nsabimana yari ataraba umuvugizi w’uwo mutwe.

Yavuze ko ibitero bya mbere bitatu byabaye i Nyaruguru byateguwe atabizi abimenyeshwa nyuma mu nama yabaye 15 Nyakanga 2018 iyobowe na Rusesabagina hatangwa ibisobanuro kuri ibyo bitero.

Iyo nama yabereye ku matelefone bahuje imirongo; Nsabimana we yari mu birwa bya Comores.

Muri iyo nama ni bwo Gen Morane [Barnabé Sinayobye] yababwiye ko ari bo batangiye kugaba ibitero ku Rwanda kandi biyemeje kudasubira inyuma.

Icyo gihe ngo biyemeje gutangaza intambara n’amahanga akayimenya; bafata umwanzuro wo gushyiraho umuvugizi, Nsabimana aratorwa. Bahise bemeza ko bategura itangazo ritangaza ko ‘batangije intambara ku Rwanda’ bararyemeza ahita aritangaza ku maradiyo mpuzamahanga.

Ati “Narabyemeye kuko nari nsanzwe nshyigikiye ko dukoresha inzira y’intambara.”

Uko yahawe ipeti rya Major

Muri iyo nama ngo amaze kugirwa umuvugizi wa FLN, Ubuyobozi bwa FLN nibwo bwemeje ko azajya akoresha Ipeti rya Major kuko uwari umwungirije yari Captain.

Yasobanuye ko ipeti rya Major ataryihaye kuko ngo ‘iyo biba kwiha yari kwigira General cyangwa Marechal’.

Yemeye ko igitero cyagabwe ku modoka muri Nyungwe ku itariki ya 15 Ukuboza 2018 cyabaye kubera igitutu yashyiraga ku bayobozi b’abarwanyi ba FLN ngo bagaragaze ibikorwa ariko atari azi ko hazabaho kwica abaturage no kwangiza ibyabo.

Nyuma yaho ngo amaze kumenya ko batwitse imodoka bakica n’abantu ni bwo bacuze umugambi wo gusohora itangazo ryamagana icyo gitero ‘bavuga ko cyakozwe na Leta y’u Rwanda’.

Mu bihano ngo bafatiye Sinayobye wagiteguye harimo kutongera kumwoherereza amafaranga.
Ubwo byari bigeze saa saba n’iminota 17, urukiko rwategetse ko kwisobanura bisubikwa bikazakomeza ku itariki ya 31 Werurwe 2020 saa mbili n’igice ubwo noneho Nsabimana Callixte azaba yiregura icyaha ku cyindi ahereye kucya mbere kugeza ku cya 17.

Icyo gihe nibwo n’abandi bashaka kuregera indishyi bazahabwa umwanya mu gihe bazaba barujuje ibisabwa n’urukiko birimo kurwandikira no gutanga igarama.

Src: IGIHE

Twitter
WhatsApp
FbMessenger