Noneho nta mugabo uri mu batora Miss Rwanda 2019, habayemo impinduka
Mu irushanwa ryo gutora abazahagararira intara y’amajyaruguru muri Miss Rwanda 2019, icyatunguranye ni uko nta mugabo numwe uri mu bagize akanama nkemurampaka.
Ijonjora ry’abazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 ryatangiriye i Musanze kuri uyu wa 15 Ukuboza. Abakobwa 32 nibo biyandikishije mu irushanwa ariko 15 nibo bahawe amahirwe yo kunyura imbere y’abagize akanama nkemurampaka bnatorwamo 5 bagomba guhagararira intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2010.
Icyatunguranye muri iri rushanwa ry’uyu mwaka ni uko nta mugabo numwe uri mu bagize akanama nkemurampaka nka bamwe mu bagira uruhare rufatika mu kugena uba Miss Rwanda.
Rwabigwi Gilbert wari umenyerewe mu irushanwa rya Miss Rwanda nk’umukemurampaka yasezeye, mu gihe Mike Karangwa wari umenyerewe cyane muri Miss Rwanda amaze imyaka 2 atagaragaramo, umunyamakuru Michellle Iradukunda wa RBA na Marie France Uwase binjira mu irushanwa nk’abakemurampaka.
Umunyamakuru wa Radio na televiziyo Rwanda Michelle Iradukunda, Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 na Uwase Marie France ni bo bagize akanama nkemurampaka muri iri rushanwa rigiye ku ku nshuro yaryo ya cyenda.
Uwase Marie France afite impamyabumenyi y’icyiciryo cya Kaminuza mu bijyanye n’itumanaho, icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye mu bubanyi n’amahanga no mubya dipolomasi. Yanakoze mu muryango w’abibumbye guhera mu 2013 akaba yaranakoze kuri Televiziyo Gira Ubuzima hagati ya 2007 na 2012.
Mutesi Jolly we yabaye Miss Rwanda 2016, mu gihe Iradukunda Michelle we ari umunyamakuru kuri radio na televiziyo Rwanda , yabaye muri batanu ba mbere bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2009 anaba igisonga cya mbere cya Miss wa Kaminuza y’ u Rwanda mu 2010.
Icyakora si ubwa mbere Mutesi Jolly yifashishijwe muri iri rushanwa nk’umukemurampaka kuko no mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 yari mu bagize akanama nkemurampaka ku munsi wo gutanga ikamba.
Mbere y’uko umunsi w’ijonjora nyirizina ugera, mu butumwa Rwabigwi Gilbert wari usanzwe yifashishwa nk’umukemurampaka mu myaka itatu ishize yashyize kuri Twitter , yavuze ko atakiri muri izi nshingano ariko ko azakomeza gushyigikira ibikorwa bya Miss Rwanda ku mpamvu z’akazi.
Yagize atibati “Miss Rwanda yagarutse mu mpera z’iki cyumweru, yagutse kandi ari nziza kurushaho. Namaze kuva mu kanama nkemurampaka, n’ubwo nzakomeza gushyigikira irushanwa kubera impamvu zirimo n’iz’ubuyobozi. Mfite amashyushyu yo kubona umukobwa uzasimbura Miss Rwanda 2018 ndetse akageza iri rushanwa ku rundi rwego.”
Urugendo rwo gutora Miss Rwanda 2019 rwatangiriye mu ntara y’Amajyaruguru mu mujyi wa Musanze kuri uyu wa 15 Ukuboza 2018, muri La Palme Hotel.
Ku Cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018 , ijonjora rirakomereza i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Mu gihe i Huye mu Ntara y’Amajyepfo ari tariki ya 22 Ukuboza 2018; i Kayonza mu Burasirazuba ni ku wa 23 Ukuboza 2018 naho mu Mujyi wa Kigali rizaba ku wa 29 Ukuboza 2018.
Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda uzasimbura Iradukunda Liliane atorwe tariki 26 Mutarama 2019.