Nirere Shanel yatangije gahunda ikangurira abantu kuvuga ihohoterwa ribera mu ngo
Nirere Shanel yatangije gahunda nshya ‘AturaCampain.’ ikangurira abakobwa, abagore n’abagabo kuvuga ihohoterwa ribera mu ngo n’ingaruka ritera , ibi byaturutse ku ndirimbo ye nshya amaze iminsi ashyize ahagaragara yise “Atura”
Shanel benshi bamenye mu muziki nka Miss Shanel indirimbo ye “Atura” ikomeje gutuma benshi bavuga ubuhamya bushingiye ku ihohoterwa ribera mu ngo.
Iyi ndirimbo yiganjemo ubutumwa buvuga ku guhashya ihohoterwa ribera mu ngo cyane cyane irikorerwa abagore, rituma umugore yibagirwa uburenganzira bwe akumva ko ariko zubakwa.
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 19 Mata 2019 aho uyu muririmbyikazi agaragaramo nk’umukinnyi w’imena ndetse n’ umukinnyi wa filime, Daniel Gaga [ benshi batazira Ngenzi], Mukakamanzi Beata [Uzwi nka Mama Nick muri City maid] ndetse na Nkota Eugene uri mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda.
Nirere Shanel yavuze ko amaze kwakira ubutumwa bwa benshi buturutse kuri iyi ndirimbo ye nawe , kuri ubu abusangiza abandi kugira ngo yerekane ko atari urwumwe kandi ko ihohoterwa rikorwa mu ngo mu buryo bwinshi butandukanye rikangira n’ingaruka nyinshi kuva k’umugore urikorerwa no kugeza ku bana ku babafite.
Bumwe mu buhamya Shaneel yakiriye akabushyira ahagaragara harimo ubw’ uwitwa Patrick w’imyaka 29 yagize ati“Nakuze bambwira ko data yajyaga akubita mama. Batandukanye mu 1992 kugeza n’ubu sindamubabarira.”
Nyuma y’ubu butumwa n’ubundi yakiriye ubundi bwa benshi bamubwira ko bari barabuze aho bahera abandi ntibanatinye kumubwira ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo ye ‘Atura’ ari bwo buzima babayeho.
Ibi byatumye uyu muhanzikazi afata icyemezo cyo gutangiza gahunda yise ‘Atura Campain’ igamije gukangurira abantu kuvuga ihohoterwa ribera mu ngo n’ingaruka ritera no kudahishira amarorerwa agukorerwa ngo aha udasebya umuryango.
Nirere Shanel kuri ubu aba mu Bufaransa n’umuryango we, ni umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu muziki nyarwanda mu myaka yashize kugeza n’ubu , yakoze indirimbo zitandukanye nka ‘Nakutaka’ yakoranye n’umuhanzi Wyre, ‘In love’ yakoranye na Rafiki, ‘Ndarota’ yamumenyekanishije birushijeho, ‘Ubufindo’ n’izindi nyinshi.
“Atura” Indirimbo uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze yiganjemo ubutumwa buvuga ku guhashya ihohoterwa ribera mu ngo, iyi ndirimbo wayumva unyuze hano