AmakuruImyidagaduro

Nka Bobi Wine, na Chameleone yatangiye gufungwa

Kuri uyu wa Kabiri Polisi ya Uganda yataye muri yombi umuhanzi Mayanja Joseph uzwi ku izina rya Jose Chameleone mu gihe yari avuye ku cyicaro cy’ishyaka rye rya ‘Democratic Party’ giherereye mu mujyi wa Kampala.

Afunzwe nyuma y’uko yari amaze gutangaza ku mugaragaro ikarita y’umurwanashyaka w’ishyaka rya Domocratic Party rirwanya ubutegetsi bwa Museveni ryiganjemo ibara ry’icyatsi kibisi, yihaye inshingano zo kuba umuvugizi w’iryo shyaka mu rugendo rwo kwiyamamariza kuzayobora umujyi wa Kampala mu matora ateganywa muri 2021 dore ko anaherutse gutangaza ko aziyamamariza kuyobora uyu mujyi.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Chameleone yajyanywe kuri sitasiyo ya polisi iri mu mujyi wa Kampala, gusa akihagera, yasabye imbabazi polisi maze ararekurwa. Birangiye Chameleone yahise ajya kuri Hotel ya Metropole iherereye mu gace ka Kololo nkuko ikinyamakuru Edge cyo muri Uganda kibitangaza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, yatangarije ko ajya gufata izina rya Chameleone yarikuye ku gisobanuro cy’imvugo mama we yakundaga gukoresha ivuga ngo: Uruvu rugenda mu mabara yose, buhoro kandi rubizi neza.Bityo ko agenda ahinduka bitewe n’igihari.

Yakomeje avuga ko ubwo yari mu ishyaka rya NRM (National Resistance Movement) riri ku butegetsi, yishakiraga amafaranga, ari na yo mpamvu yagaragaye mu mushinga waryo wiswe ‘Tubonga Nawe Project’.

Nyuma y’ibi kandi, Chameleone yahamagarariye urubyiruko rwose kumwiyungaho mu rwego rwo guharanira ukwishyira ukizana mu gihugu nyuma y’imyaka 32 Perezida Museveni ari we uri ku butegetsi.

Uyu muhanzi ushaka kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala mu matora azaba mu mwaka wa 2021 yagerageje kuzenguruka umujyi wa Kampala akoreshamo inama zitandukanye n’abanyamakuru, mu nama yakoze zose yabaga agaragiwe n’umuvandimwe we Douglas Mayanja uzwi ku izina rya Weasel.

Chameleone abaye umuhanzi wa kabiri utavuga rumwe na leta ya Museveni nyuma ya Bobi Wine, Bobi Wine uri mu ishyaka rya People Power afite intego yo gusimbura Museveni ku butegetsi ariko akunze gufungwa azira ibikorwa bya Politiki.

Jose Chameleone yinjiye muri politiki byeruye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger