AmakuruImyidagaduro

“Njye ntabwo ndi umuhanzi wo gusuzugurwa”: Jules Sentore

Umuhanzi Jules Sentore yatangaje ko yatangiye umuziki gakondo ahura n’imbogamizi zitandukanye yewe akagera naho acika intege ariko akihangana kugeza mangingo aya abaye umuhanzi utapfa gusuzugurwa na buri wese.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na bagenzi be bari gutegurana igitaramo bise ‘Ingazo Yaratabaye’ , ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki o2 Nyakanga.

Iki gitaramo cyiswe ‘Inganzo Yaratabaye’ kiraba kuri uyu wa 5 Nyakanga 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali. Kwinjira ni 10 000 Frw ahasanzwe, 30 000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 200 000 Frw ku bantu 8 bashaka kuzicara hamwe.

Azafatanya n’abahanzi batandukanye bakora umuziki gakondo barangajwe imbere na Masamba Intore, abasore babiri baturutse mu Bubiligi Lionel Sentore na Uwizihiwe Charles bagize itsinda ‘Ingangare’ , Ibihame Cultural Troup na Gakondo Group.

Yavuze ko yatangiye gukora umuziki gakondo mu Rwanda hakunzwe indirimbo za R&B, Hip Hop nizindi ku buryo muri iyo myaka injyana gakondo ntaho yapfaga kumenera, akaba ashima Imana ko atacitse intege ubu hakaba hari abakunda kandi bumva injyana gakondo.

Yagize ati “Natangiye gakondo mu gihe hari hagezweho ibihangano bigezweho (Modern) nka Afrobit, Hip Hop , Pop na Hip Hop, kugira ngo mpatane nabakoraga iyo miziki kugira ngo nanjye bamenye byansabye imbaraga nyinshi cyane, rimwe na rimwe ngakora ikintu ariko ntikibashe kugera kure, ubundi ngasa n’ukora indirimbo ziri mu njyana zigezweho rimwe na rimwe bigacamo ubundi ntibikunde.”

Yakomeje agira ati ” Ubu ngubu niba abahanzi gakondo dushobora gutegura igitaramo kikitabirwa, ni ibintu dukwiriye gushimira, hari abandi bahanzi batangiye gukora injyana gakondo, iki ni igitaramo cya kabiri maze gukora kuko ikindi nagikoze mu 2013, hari inkuru maze gusiga hanze kandi nziza, hari ama festival maze kwitabira, mbishimira Imana kuko ubu ntari umuhanzi wo gusuzugurwa ahubwo ndi umuhanzi wihesheje agaciro.”

Abahanzi bagize itsinda Ingangare bo bavuze bijeje Abanyarwanda n’abakunzi b’injyana gakondo bazitabira iki gitaramo ‘Inganzo Yaratabaye’ gukora ibidasanzwe kuko bazaririmba mu buryo bwa Live, ngo ibya Play back ntabyo bazi ntibabyigeze.

Aba basore kandi bageze i Kigali ku wa Gatatu tariki 26 Kamena baturutse mu Bubiligi, bavuzeko iterambere ry’u Rwanda baribonaga kuri internet kuko Uwizihiwe Charles yahaherukaga mu myaka 8 ishize, yatunguwe no kugera mu Rwanda agasanga iterambere ririgututumba ku buryo budasanzwe , ahatari imihanda ubu irahari, ahari ishyamba ubu hari inzu z’akataraboneka ku buryo yayobaga akifashisha abahamenyereye.

Ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger