AmakuruPolitiki

Niyihe mpamvu nyamukuru yateye DRC guhagarika ingendo za RwandAir ku butaka bwayo?

Mu nama nkuru yari iyobowe na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi ndetse n’abayobozi b’ingabo muri kiriya gihugu yanzuye ko iyi Leta nta biganiro izongera kugirana n’umutwe wa M23 ndetse bahagarika Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir gukorera ku butaka bwayo.

Iyi sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yahagaritswe gukorera ku butaka bwa RDC nyuma yuko iyi nama yemeje ko hari ubufasha u Rwanda rurimo guha abarwanyi ba M23.

Asoma iyi myanzuro umuvugizi wa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya Katembwe, avuga ko bagendeye ku bimenyetso n’ubuhamya bw’abaturage bemeza ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda.

Ati “Ibikoresho bya gisirikare byabonetse n’amashusho yafashwe n’ingabo zacu ndetse n’ubuhamya bwakusanyirijwe mu baturage bacu byerekana bihagije ko M23 ishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda”

Yakomeje avuga ko mu myanzuro yafashwe n’inama nkuru y’umutekano harimo ko ’bashinja u Rwanda kubangamira umugambi w’amahoro wa leta n’imitwe yitwaje intwaro uvanyemo M23’. Iyi nama kandi yanemeje ko hahamagazwa ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo amenyeshwe ibyo guverinoma ya Congo itumvikanaho n’u Rwanda.

Ku wa mbere ingabo z’u Rwanda RDF zashinje ingabo za Congo kuba zararashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda bigakomeretsa abaturage ni mu gihe kandi u Rwanda ruhakana ibyo ruregwa n’ingabo za Congo zirushinja gutera inkunga inyeshyamba za M23.

Mu mirwano ikomeye imaze icyumweru ihanganisha ingabo za Congo hamwe n’inyeshyamba za M23, yatumye abaturage barenga ibihumbi 80 bahunga agace ka Rutshuru na Nyiragongo. Abarwanyi ba M23 bakaba barafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Indi nkuru bisa

Igisubizo cy’u Rwanda kuri DRC irushinja gutera inkunga umutwe wa M23

Twitter
WhatsApp
FbMessenger