AmakuruUbukungu

NISR yagaragaje Uko ihindagurika ry’ibiribwa rihagaze mu.mijyi no mu cyaro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibiciro mu Mijyi byiyongereyeho 3,8% ugereranyije n’Ukwakira 2023 mu gihe mu cyaro byagabanutseho 1,5%.

Iki kigo gitangaza ko ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byiyongereyeho 2,5%.

NISR ivuga ko igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu Mijyi.

NISR itangaza ko mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15,9%.

Ukwakira 2024 n’Ukwakira 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,2% ugereranyije ukwezi k’Ukwakira na Nzeri 2024 ibiciro byiyongereyeho 1,5%.

Iri zamuka NISR ivuga ko ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

Uko ibiciro bihagaze mu cyaro NISR yatangaje ko mu kwezi k’Ukwakira 2024, ibiciro mu byaro byagabanyutseho 1,5% ugereranyije n’Ukwakira 2023. Ibiciro mu kwezi kwa Nzeri 2024 byari byagabanutseho 2,9%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bigabanuka mu kwezi k’Ukwakira 2024, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 7,7%.

Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu Mijyi no mu byaro) Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda gitangaza ko mu kwezi k’Ukwakira 2024 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 0,5% ugereranyije n’Ukwakira 2023. Mu kwezi kwa Nzeri 2024 ibiciro byari byagabanutseho 0,8%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ukwakira 2024, ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11,6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17%. Ugereranyije Ukwakira na Nzeri 2024, ibiciro byiyongereyeho 2,1%.

Ni izamuka NISR ivuga ko ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,7%.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger