Nishimwe Naomie ku rutonde rw’abashobora kuzatungurana muri Miss World 2020
Nishimwe Naomie umaze ibyumweru bibiri yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020, niwe mukobwa uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World 2020 rizaba ribaye ku nshuro ya 70.
Kuva uyu mukobwa yakwegukana iri Kamba, nta gikorwa na kimwe aratangira gukora cyerekeranye n’umushinga we, uretse kugirana ibiganiro n’itangazamakuru.
Kugeza ubu igihugu kizaberamo irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2020, ntikiramenyekana gusa bishoboka kuba rizajya muri Thailand aho ryari kubera umwaka ushize nyuma rigakurwayo, rigasubizwa aho rikomoka mu Bwongereza.
Mu gihe haba atari Thailand iryakiriye, , ikindi gishoboka ni uko iri rushanwa ryajyanwa muri Amerika y’Amajyepfo. Ikindi kitaramenyekana ni igihe rizabera, gusa ufatiye ku ngero zisanzwe, birashoboka ko ari hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza.
Nubwo ibyo byose bitaramenyekana, ntibibuza ko ibihugu bitandukanye bikomeje gutora ba Nyampinga babyo bazabihagararira ndetse hakaba n’abakomeza kuraguza umutwe no gutanga amahirwe ku mukobwa uzatahana ikamba rya 70 rya Miss World.
Urubuga The Miss World Observer rwavuze ko mu mboni zarwo batatungurwa Nyampinga w’Isi wa 2020 avuye hagati ya Carla Yules wa Indonesia, Nishimwe Naomie wo mu Rwanda na Palacios Cornejo wo mu gihugu cya Nicaragua ibarizwa muri Amerika y’Amajyaruguru [Republic of Nicaragua].
Nta bisonanuro byimbitse uru rubuga rwatanze kuri aya mahitamo gusa ugenekereje wabona ko bishoboka ko hagendewe ku bigaragarira amaso.
Ubusanzwe kwegukana ikamba rya Miss world, ubwiza gusa ntibubara ahubwo habara ubwiza bufite intego (Beauty with purpose) byose bigasobanurwa n’icyo umukobwa ufite ikamba ry’igihugu cye aba yaramariye abaturage b’icyo gihugu n’umuryango mugari muri rusange.
Iki ni cyo gice abakobwa bahagarariye u Rwanda bakunze kubonamo imyanya myiza. Mu bindi bitanga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss World harimo gutsinda ibice bimwe na bimwe by’ingenzi by’irushanwa twavuga nko kwerekana impano, kwerekana imideli, kuba intyoza muri Sports, gukoresha imbuga nkoranyambaga, gushyigikirwa cyane utorwa n’ibindi.
U Rwanda, Indonesia na Nicuargua bihabwa amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss World, muri byo nta gihugu na kimwe kiraryegukanaho.