Nirihe tandukaniro riri hagati y’urukundo n’imibonano mpuzabitsina?
Akenshi muri iyi minsi urukundo rufatwa nk’amayobera hagati y’umuhungu n’umukobwa aho usanga bombi, bitana ba mwana ku birebana n’urukundo, abahungu bamwe ati “abakobwa nta rukundo bagira“, abakobwa nabo ati “abahungu nta rukundo bagira”. Ese kwereka umuhungu cyangwa umukobwa ko umukunda n’uko mubanza gukorana imibonano mpuzabitsina?
Umwari Carine afite imyaka 25 yarangije kaminuza afite n’akazi kamuhemba umushahara utubutse. Yakundanye n’umuhungu bize ku kigo kimwe mu mashuri yisumbuye, ariko nawe ukora akazi kiyubashye, ufite inzu n’imodoka.
Umwari yakunze Kamali amuha umutima we wose barasohokana amwereka umuryango, iwabo wa Kamali bashima uwwari kuzababera umukazana kubera umuco n’ikinyabupfura bamubonanaga.
Umunsi Umwari atazibagirwa mu buzima bwe ni umunsi Kamali yamusohokanye ku Gisenyi. Igihe cyo gutaha kigeze bajya mu modoka ya Kamali, bagenze urugendo rw’iminota 5 Kamali ariyamira ati: “Iyi modoka ndabona ifite ikibazo ntitugezayo”. Umwari nawe kuko yabonaga bwahumanye amugira inama yuko bareba aho bacumbika bwacya bagashaka umukanishi.
Baragiye bageze muri hoteli, aho ku Gisenyi, Umwari wari wamaze no kunanirwa kubera urugendo, yicara ku ntebe yari hafi aho, Kamali nawe yegera aho basabira amacumbi, arangije kwishyura abwira umukunzi we ko yaza bakajya kuryama. Umwari yahagurutse aziko buri wese afite icye cyumba, bageze mu cyumba babanza kuganira, umwari agezaho asaba Kamali ko yajya mu cyumba cye bakaruhuka kubera ko bari kubyuka kare bataha.
Kamali yahindukiriye Umwari amubaza ikibazo cyamuteye ubwoba ati: “Umwari wanjye ndashaka ko umbwiza ukuri, urankunda?” Undi yarasetse amusubiza yitonze ati “urabizi ko ngukunda”. Yongera ku mubaza bwa kabiri amusaba ko yamwereka uburyo amukunda yemera ko bakora imibonano mpuzabitsina.
Umwari yarahakanye aratsemba, amubwira ko bazabonana umunsi bazarushinga bakabana nk’umugore n’umugabo, Kamali nawe n’umujinya mwinshi ahita ahaguruka ati: ”Ibyanjye nawe birangiriye aha kuko igihe wambeshyeye ko unkunda kirahagije,urabeho kandi ndatashye”.
Umwari yagize ngo arikinira, abona undi arasohotse agiye mu modoka aragenda. Umwari yibaza ukuntu yamubwiye ko imodoka irwaye biramushobera, yaraye aho ngaho arara arira bukeye arataha, urukundo rwabo rushirira aho.
Iki ni igitekerezo. Wowe ugendeye kuri iyi nkuru ubitekerezaho iki? Ese koko urukundo rugaragazwa no gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’abakundanye batarashakana?