Amakuru ashushyePolitikiUmuco

Nirere Madeleine :Gushyingirwa imburagihe ni ikibazo ariko ntabwo ari ikibazo mu Rwanda

Nyuma y’uko mu mwaka wa2015 ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu n’Ibihugu biri Bivuga ururimi rw’icyongereza Commonwealth hasinywe itangazo ry’i Kigali “Kigali Declaration”, ku kibazo cyo kurwanya ishyingirwa ry’abakobwa imburagihe, kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/11/2017 nanone i Kigali muri Hotel Lemigo hateraniye indi nama yo kugenzura uko za Guverinoma z’ibihugu zashyize mu bikorwa ibikubiye muri iryo Tangazo.

Ubwo buri  komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ituruka mu bihugu bikoresha icyongereza, Commonwealth, zasuzumaga ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri iryo tangazo, Perezida w’iy’u Rwanda, Nirere Madeleine yashimangiye ko bigoye kubona Umunyarwandakazi ugishyingirwa atarageza imyaka yubukure .

Yagize ati “Mu Rwanda kubera ingamba nyinshi zagiye zijyaho nka gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 y’ibanze zituma abana b’abakobwa biga bakagera ku myaka 18 biga. usanga iby’ishyingirwa ry’imburagihe bitakiri ikibazo ahanini biterwa nuko abenshi basigaye bajya mu mashuri.”

Yagize ati “Ubana n’umwana uri munsi y’imyaka 21 mu mategeko y’u Rwanda birahanirwa hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri harimo n’amande, byitwa nko kumufata ku ngufu ku buryo habaho n’inyongera; ni ukuvuga ngo kubera ko bihanwa ubikoze akaba aziko azajyanwa mu butabera byatumye bigabanuka.”

Yakomeje avugako ko ikibazo u Rwanda rusigaranye ari icy’abana baterwa inda. Mu bushakashatsi komisiyo yasanze hafi 35% by’abana bafite imyaka iri hagati ya 11 na 15 na 40 % by’abafite hagati y’imyaka 15 na 18 baterwa inda zitateguwe.

Iki kibazo kandi nacyo cyarahagurukiwe higishwa abantu basaga ibihumbi 30 barimo abana, ababyeyi, abarimu, abamotari n’abafite amaduka bakunda gushukisha abana ibicuruzwa.

Muri gahunda y’intego z’iterambere rirambye , u Rwanda rwiyemeje gukemura ihohoterwa ry’abana no gushyingirwa kwabo imburagihe ku buryo muri 2030 bizaba byarahindutse amateka.

Ibindi bihugu biri muri Commonwealth biracyafite imbogamizi kubijyanye no kurwanya ikibazo  cyabana bashingirwa bataruzuza imyaka ahanini bitewe nimico gakondo iba mu bihugu byabo, aha uwaje ahagarariye Nigeriya Abdulrahman A. Yakubu yatanze urugero avugako iwabo numwana ufite imyaka 12 ashaka bitewe ni mico gakondo imiryango igenderaho.

Komisiyo zibindi bihugu zitabiriye iyi nama ni Camerroon yaje ihagarariwe na  Dr Chemuta Banda, Mrs Kagwiria Mbogari  waje ahagarariye Komisiyo yuburenganzira bwa muntu muri kenya ,Mrs Ernesto Lipapa wo muri Mozambique, John Walters wa Namibia ,Abdulrahman A. Yakubu wo muri Nigeria, David Nungu wo muri Malawi, Rehema Ntimizi waruhagarariye komisiyo yo muri Tanzaniya na Tseliso Thipanyane waruhagarariye Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ya Southafrica  ndetse nibihugu nka Sierra Leona na Swaziland byari byitabiriye iyi nama.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger