Ninde uvuga ukuri hagati y’akarere ka Rulindo na Radio/Tv10 ku barimu bivugwa ko bafungiye mu kigo cy’inzererezi?
Mu karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’abarimu bagera kuri 11 bafungiye mu kigo cy’inzererezi cya Tare(Tare Transit Center) ibintu byakuruye impaka nyinshi ku mbuga zitandukanye.
Nkuko radio/tv10 yabinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter ivuga ko aba barimu bagera kuri 11 bo muri kano karere bigisha ku bigo by’amashuri bitandukanye ko bafungiye mu kigo cy’inzererezi cya Tare.
Ikomeza ivuga ko intandaro yo gufungwa kw’aba barium ari uko ushinzwe kubahemba yibeshye akabahemba amafaranga menshi biza kubaviramo gufungirwa muri icyo kigo cy’inzererezi. Muri abo barimu harimo abagore umunani (8) n’abagabo batatu (3)
Akarere ka Rulindo mu kuvuga kuri iki kibazo, kavuze ko Atari byo ko ahubwo bitiranije n’abandi barimu bari mu maboko y’ubugenzacyaha bazira ibindi byaha bitatangajwe.
Bagize bati: ‘’Iyi nkuru ntabwo ari yo, Nta Mwarimu w’akarere ka Rulindo uri muri transit center (ikigo cy’inzererezi), Abavuga ko bari muri transit center barabyitiranya n’abarimu bari mu maboko y’ubugenzacyaha’’
Nyuma yayo makuru nanone radio/tv10 yongeye kwandika ko umuyobozi ushinzwe guhemba abarimu n’abaganga muri kano karere ko yatorotse mu gihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere nawe yatawe muri yombi na RIB, Maze nanone aka karere kiva inyuma gahakana aya makuru ndetse gashinja Radio/tv10 ko iri gukwiza ibihuha mu baturage.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452
Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour