Nina ngo kubijyanye n’umugabo ategereje umugambi w’Imana (+Amafoto)
Umuririmbyikazi Muhoza Fatuma [NINA ] uhuriye na Charlotte Rulinda nawe uzwi nka Charly mu itsinda rya Charly & Nina, ku munsi w’ejo habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yatangaje ko ari ubwa mbere yari akoze ibirori byo kwishimira isabukuru ye, kuko ngo ubusanzwe atajyaga abyitaho.
Buri mwaka tariki 12 Nyakanga, Nina aba yizihiza isabukuru y’amavuko , mu kwizihiza isabukuru ye y’amavuko uyu mwaka yahisemo kuyikoresha ibera mu mujyi wa Kigali ndetse atumiramo inshuti ze za hafi harimo n’abo bahuje umwaga wo kuririmba .
Bamwe mu bitabiriye ibi birori b’amazina azwi harimo Bruce Melodie, Dj Pius, Amalon, Uncle Austin, Isheja Sandrine na Dj Marnaud.
Muri ibi birori Nina utigeze atangaza imyaka ye yabajijwe uko ahagaze mu rukundo avuga ko ibyo gushaka umugabo no kubaka urugo ategereje umugambi w’Imana kuko atari ibintu yakwiha.
Avuga ko kimwe mubyo ashimira Imana ari ukuba ariho kandi ari muzima, akavuga ko mu buzima umuntu agenda ahura na byinshi bibi ariko bikamusiga amahoro.
Mbere y’ibi birori aganira na KT radio yavuze ko akurikije igihe amaze kuri iyi si, ngo ubunararibonye bwo kugera ku ntsinzi, bibanzirizwa no gukora cyane, kudacika intege no gusenga cyane.
“Buriya abantu ntabwo babizi, ariko ndi umuntu usenga cyane, kandi ibintu byose mbiragiza Imana. Gutsinda cyangwa kugera ku bintu byiza, bisaba gukora cyane, gusenga kudacika intege no kwihangana, kuko nta yindi nzira yoroshye ihari”.
Kuri we, ngo gushaka umugabo si ibintu byo guhubukirwa kuko ajya abona ingero nyinshi z’ingo zisenyuka bitewe n’uko umuntu umwe cyangwa bombi bashyizemo imbaraga, ariko ngo asanga bitaramba cyane.
“Umugabo ntabwo ari ikintu wagenda ngo ukigure ku isoko, cyangwa ngo ushyiremo imbaraga zawe bwite ngo umubone. Ntegereje ubushake bw’Imana kuko niyo itanga urugo rwiza”.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yatangaje ko ari gusenga Imana ngo uyu mwaka ube uwa nyuma yikatana umutsima, aha akaba yanahise ahishura ko amahitamo ye ku musore adashingiye cyane ku bwiza bw’inyuma ahubwo ashingiye ku kuba uyu musore yaba akunda Imana.
Mu mafoto uko byari byifashe mu birori by’isabukuru ya mbere ya Nina