Niki cyihishe inyuma y’ifungwa ry’Abarundi 2890 muri Tanzania mu mezi 7 gusa?
Abayobozi b’intara zihana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya barashinja bamwe mu banya Tanzaniya ko bahohotera Abarundi bajya gusabayo akazi abandi bakabaka ruswa cyangwa bagakora ntibahembwe.
Amakuru aravuga ko abagera ku 2890 bafashwe barafungwa kuva mu kwezi kwa Gicurasi kugeza mu Ugushyingo 2023.
Ibyo bikaba byatangajwe kuri uyu wa kabiri mu nama y’abayoboye intara zihana imbibi na Tanzaniya yabereye muri komine ya Nyanza-Lac.
Muri iyo nama yahuje abayobozi b’intara zihana imbibi n’ibihugu by’uburundi na Tanzaniya,aba banenze Abanya Tanzania bahohotera Abarundi bajya gupagasa muri Tanzaniya bafatwa nabi bagafungirwayo.
Iyo batashe i Burundi bakwa utwabo bagataha ntacyo batahanye.
Jean-Claude Barutwanayo, ni Guverineri w’intara ya Muyinga wagize uti: “Nibyo abajya muri Tanzaniya bavuye i Burundi bajya guhinga cyangwa mu bindi bikorwa , abenegihugu basanzwe bari ku mupaka bo baba ari inzirakarengane kuko baba basanzwe bafitanye ubucuti n’abanya Tanzania,bafite abagore b’abanya Tanzaniya , usanga rimwe na rimwe kujya muri Tanzaniya wumva ko ari ikibazo.
Icyo nshaka kuvuga ni ikintu kijyanye n’abantu bagiye muri Tanzaniya gukorerayo igihe kinini hafi y’amezi nka 8 bahinga, ariko igihe cyo gutaha bahise babanyaga byose babirukana uko,banabashakira n’imodoka ibazana ibageza ku mupaka.”
Ibi byatangajwe na Guverineri wa Muyinga byemejwe kandi na mugenzi we w’intara ya Cankuzo, Boniface Banyezako,wavuze ko hari Abarundikazi babyarana n’abanya Tanzaniya kugeza ku bana babiri bakaza kubirukana nabi muri icyo gihugu.
Ushinzwe urujya n’uruza mu ntara ya Kigoma yemeye ko Abarundi benshi bafungiwe mu magereza y’igihugu cya Tanzaniya .
Abagera ku 2890 bari bafunzwe muri aya amezi ashize.Icyakora1485 bararekuwe ubu hakaba hagifunzwe abagera ku 1405.