UmuzikiUncategorized

Nigeriya: Indirimbo za Davido na Olamide zahawe akato

Ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru muri Nigeriya cyamaze guhagarika indirimbo z’abahanzi barimo Davido, Olamide na 9ice kuba zakongera kucurangwa mu bitangazamakuru kubera ko zirimo ubutumwa bushobora kugira ingaruka ku bakunzi b’izi ndirimbo.

Iki kigo gishinzwe kugenzura itangazamakuru muri Nigeriya , ku wa 22 Werurwe 2018 nibwo cyashyize hanze itangazo rikumira icurangwa ry’izi ndirimbo z’aba bahanzi kubera ko ngo zirimo ubutumwa bushishikariza abantu kunywa itabi. Icyakora umuraperi ukomeye cyane muri Nigeriya , Olamide, yahise avuga ko we adashishikariza abantu kunywa itabi kugira ngo abantu bapfe kuko akunda abafana be.

Abicishije ku rukuta rwa Twitter yagize ati: “Ntabwo ngamije gukwirakwiza itabi mu bantu ngo ribice, oya, Nkunda abantu banjye, nkunda igihugu cyanjye, urukundo gusa , Nigeriya gusa.”

Iki kigo gishinzwe kugenzura itangazamakuru muri Nigeriya, NBC [ Nigeria Broadcasting commission] cyahagaritse indirimbo za bamwe mu bahanzi batatu bakomeye muri Nigeriya kubera kwica amategeko n’amabwiriza agenga iki kigo.

Indirimbo zahagaritswe gucurangwa ni iya Olamide yitwa  Wo n’iyitwa Wavi Level; If [ Remix] ya Davido ndetse ni ya 9ice yitwa Living Thingsas .

Nubwo nta mpamvu nyayo yari yatangazwa n’ikigo cy’itangazamakuru yaba yabateye guhagarika izi ndirimbo, Iki cyemezo ngo cyafashwe na Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu bitewe n’amashusho y’indirimbo nshya ya Olamide.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu ndirimbo harimo agace kagaragaza urubyiruko runywa itabi mu ruhame , bakomeza bavuga ko ibi bnishobora gutuma urubyiruko rwiyumvamo ko kurinywa ari ubutwari bikabatera kurinywa mu bice bitandukanye by’igihugu nkuko ikinyamakuru  cyandikira muri Nigeriya , Odili cyabyanditse.

Ibi nibyo byatumye iyi ndirimbo ihagarikwa

Si ubwa mbere ariko iki kigo gihagaritse indirimbo za Olamide kuko no mu 2016 bahagaritse indirimbo ze 2. Guhagarika indirimbo zirimo ibintu bitagendeye ku muco biri gufata indi ntera kuko no muri Tanzaniya baherutse guhagarika indirimbo z’abahanzi batandukanye harimo ni za Diamond.

Wo ya Olamide niyo yabaye intandaro yo guhagarika izi ndirimbo

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger