AmakuruAmakuru ashushye

Nigeria: Uwigeze kwiyamamariza kuba perezida yasubije abamwibasiye ko yarasezeranye n’umwana w’imyaka 13

Sani Yerima wahoze ari guverineri wa Zamfara akaba n’umukandida ku mwanya wa perezida wa Nigeria, yashyigikiye byimazeyo icyemezo cye cyo gushakana umukobwa w’imyaka 13 mu kiganiro kuri Channels TV.

Ubu bukwe bwabaye mu 2009, bwamaganwe cyane na benshi, nubwo umwe mu bacamanza yavuze ko nta tegeko na rimwe ryishwe.

Uriya munyapolitiki yagize ati: “Iyo nza gukora ikintu kibi, nari gushyikirizwa ubutabera. NAPTIP yashakaga kujyana mu nkiko, ariko zamaganye urubanza kuko nta kibi nakoze.

Nta tegeko muri Nijeriya rigena igihe n’uburyo umuntu agomba gushyingirwa. Abayisilamu bafite shariya ariko abakirisitu bo sinzi icyo inyigisho zabo zivuga “.

Kuva muri Gicurasi 1999 kugeza Gicurasi 2007, Ahmed Rufai Sani Yerima yabaye guverineri wa Leta ya Zamfara muri Nijeriya, ndetse na Senateri wa Zamfara West.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger