Nigeria: Umusirikare watoraguye amafaranga akayasubiza nyirayo yahawe igihembo gikomeye
Umusirikare wo muri Nigeria witwa Bashir Umar ubarizwa mu mutwe w’ingabo Umusirikare zirwanira mu kirereyahawe igihembo cy’ishimwe nyuma yo gutoragura amafaranga $41 500, akayasubiza nyirayo.
Uyu musirikare mu bihembo yahawe harimo kuba yongerewe amapeti aho yahawe abiri nk’igihembo cy’ubunyangamugayo yagize.
Uyu musirikare yari ku kazi k’uburinzi na bagenzi be ku kibuga cy’indege kiri mu majyaruguru ya leta ya Kano, atoragura amadolari. Yahise ahamagara nimero yari yanditse ku cyo yari afunzemo ayasubiza nyirayo.
Yahise akurwa ku musirikare muto agirwa kaporali, ipeti yagombaga kuzahabwa nyuma y’imyaka 10. Yanahawe icyemezo cy’ishimwe.
Kuwa Kane ubwo yashimirwaga, Air Marshal Sadique Abubakar yavuze ko ibyo Umar yerekanye byo gusubiza amadolari nyirayo ari ubunyangamugayo budasanzwe.
Umari wari kumwe n’ababyeyi be ubwo yashimirwaga, yavuze ko ibyo yakoze ari ikinyabupfura yavomye ku babyeyi be no mu kazi akora.
Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari aherutse gusaba abanya-Nigeria cyane cyane urubyiruko kwigana uru rugero rwiza.