AmakuruUtuntu Nutundi

Nigeria: Umunyeshuri wo muri Kaminuza yishwe n’incuti ye we na nyina baramurya

Umukobwa w’umunyeshuri muri Kaminuza ya Lagos muri Nigeria (LASU) witwa Favour Seun Daley yishwe, aribwa n’inshuti ye ndetse na nyina babifashijwemo n’uwiyita umuhanuzi.
Amakuru ari gucicikana mu gihugu cya Nigeria ni uko uyu mukobwa yagiye gusura umuryango we muri Leta ya Osun ubwo yahamagarwa kuri telefoni n’umusore witwa Owolabi Adeeko, usanzwe ari inshuti ye.

Bivugwa ko Owolabi yasabye uyu mukobwa ko bahurira ahantu hatatangajwe. Uyu mukobwa kandi yahise abwira umuryango we ko agiye guhura n’inshuti ye kandi ko ahita akomeza ku ishuri.

Uyu mukobwa ntiyongeye kuboneka kuri telefoni ndetse nta n’umuntu yongeye guhamgara kuva yava mu rugo. Umuryango we witabaje polisi bigaragaza ko uyu mukobwa yishwe, akaribwa n’abarimo umuhungu yari agiye guhura nawe na nyina.

Iperereza ryerekanye ko abakekwaho kwica uyu mukobwa ari Owolabi na nyina ariko ngo babigiriwemo inama n’uwiyita umuhanzuzi witwa Segun Phillip.

Uyu ngo asanzwe azwiho ibikorwa byo gushakira abantu amafaranga hifashishijwe imigenzo ya gipfumu mu gace ka Ikoyi Ile muri Ikire, Leta ya Osun.

Aba batatu bemereye polisi ko bishe uyu mukobwa kugira ngo bikize amahirwe make bafite mu muryango wabo ngo babakaba abakire nk’uko Salonedaily ibitangaza.

Bemeye ko bamujyanye ahatuye Segun, bakamukubita umuhini mu mutwe, bakamukata umuhogo nyuma bakamukuramo umutima n’ibindi bice by’umubiri, byatetswemo isosi yariwe na Owalabi na nyina.

Abanya-Nigeria ni bamwe mu bihugu bya Afurika bazwiho kugira imyizerere ya juju. Ku ngingo y’abashaka ubutunzi, na handi muri Afurika hari abizera gutanga ibitambo ngo bagere ku bukungu.

Owolabi na Segun bakurikiranweho kwica Favour
Twitter
WhatsApp
FbMessenger