Nigeria: Perezida yagize icyo asaba abigaragambya
Imyigaragambyo mu gihugu cya Nigeria,ikomeje gufata indi ntera kuko ubu abigaragambya bakomeje kwangiza byinshi mu bikorwa remezo.
Perezida w’iki gihugu, Bola Tinubu yavuze ko abigaragambya bamutengushye, anasaba ko imyigaragambyo yahagarara.
Avuga ko abigaragambya bamutengushye kuko ibyo bamusezeranije.
Mu ijambo ryo kuri televiziyo yagejeje ku gihugu mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Perezida Tinubu yavuze ko ababajwe n’abapfuye muri leta enye zo mu majyaruguru ya Nigeria, ari zo Borno, Jigawa, Kano na Kaduna, no mu zindi leta.
Yavuze ko anababajwe n’isenywa ry’ibikorwa bigenewe abaturage, avuga ko ari ubugizi bwa nabi bwo ku bushake bwo gusahura amaguriro manini n’amaduka”.
Yavuze ko ibyo bitandukanye n’ibyo abateguye imyigaragambyo basezeranyije, ko izaba mu mahoro mu gihugu hose.
Muri iryo jambo, Tinubu yagize ati: “Ndavugana namwe uyu munsi n’umutima uremerewe ndetse no kwiyumvamo gufata inshingano, nzi akaduruvayo n’imyigaragambyo irimo urugomo byatangijwe muri zimwe muri leta zacu.”
Ariko mu ijambo rye nta gahunda yatangaje ya leta yo gukuraho ingamba zayo, Abanya-Nigeria benshi bavuga ko zateje amakuba y’ikiguzi cy’imibereho ndetse n’imyigaragambyo.
Ahubwo yavuze ku ngamba zitandukanye leta yafashe mu gucyemura ibibazo by’ubukungu byugarije abatura.