Nigeria: Abatavugarumwe na Perezida watowe bari gutegura ibikorwa bizabangamira ihererekanyabubasha
Abarwanashyaka b’ ishyaka riri ku butegetsi muri Nijeriya barasaba Polisi y’ icyo gihugu ko hakorwa iperereza ku banyeporitike bari mu mugambi wo kuburizamwo ihererekanyabubasha hagati ya Prezida Buhari ucyuye igihe na Perezida Bola Tinubu watowe n’ abaturage
Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ntiyemeye ibyavuye mu matora yabaye mu kwezi kwa Gashyantare 2023 agatsindwa na Bola Ahmed Tinubu.
Intsinzi ya Tinubu mu mwanya w’umukuru w’igihugu ntiyemewe n’amashyaka nka People’s Democratic Party na Labour Party atavuga rumwe n’ubutegetsi. Yose uko ari ibiri yaritwaye muri sentare.
Indorerezi zakurikiranye ayo matora zavuze ko atatunganijwe neza ndetse ko n’ umutekano utari wakajijwe kuko yagaragayemo ubugizi bwa nabi kandi akanatinda gutangira bitewe n’ ibibazo by’ ikoranabuhanga .