Nigeria: Abantu 50 basize ubuzima mu gitero cy’umwiyahuzi, harakekwa Boko Haram.
Abantu 50 ni bo bamaze kubarurwa ko baguye mu gitero cy’umwiyahuzi, waturikije igisasu i Mubi mu majyaruguru y’uburasirazuba muri Nigeria, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri itariki ya 21 Ugushyingo.
Nkuko byatangajwe na Leta ya Adamawa muri Nigeria, ngo umwiyahuzi wari yiziritseho igisasu yinjiranye n’abayisilamu bari bagiye gusengera mu musigiti, ahita yiturikirizaho igisasu, abantu basaga 50 bahasiga ubuzima, n’igisenge cy’umusigiti kirasambuka.
Ku makuru dukesha Rfi.fr, aravuga ko mu cyumweru gishize, guverineri wa leta ya Adamawa Muhammad Jibrilla yari yasabye ko guverinoma yakongera ingufu z’umutekano muri ako gace gahana imbibi n’igihugu cya Kameruni, nyuma yuko ibitero byitirirwa umutwe wa Boko Haram byakomeje kwiyongera.
Iki gitero kibaye icya mbere gihitanye benshi mu mezi atanu ashize, nyuma yaho mu kwezi kwa Nyakanya, abantu 70 ari bo biciwe i Borno. Ku geza ubu nta muntu urigamaba iki gitero, ariko harashyirwa mu majwi umutwe w’ibyihebe wa Boko Haram.