Nigeria: Abahigi bageze kure imyiteguro yo kurandura burundu Boko Haram
Ibihumbi by’abahigi bo muri Nigeria bitwaje inzaratsi banafite ubuhanga bukomeye mu kumasha, ni bo bahawe na leta inshingano zo kurandura burundu Boko Haram imaze igihe yarayogoje iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Igitekerezo cyo kwifashisha abahigi mu kurandura Boko Haram cyari cyategerejweho mu myaka itanu ishize, gusa leta ya Nigeria ntiyagishyigikira kuko yabonaga ngo bisa no kwiyahura.
Cyakora cyo nyuma y’imyaka itanu, Guverineri w’intara ya Borno yashegeshwe cyane na Boko Haram yamaze guha umugisha iki gitekerezo, abahigi na bo bacyakirana yombi ari na ko batangira kwiyandikisha kugira ngo bajye guhangana n’umwanzi.
Abahigi 10,000 ni bo bagomba gutegurwa kugira ngo bajye kurimbura umutwe wa Boko Haram.
Magingo aya abahigi barenga 2,000 ni bo bamaze kwiyandikisha, mu gihe abandi barenga 5,000 bagikusanywa haba imbere muri Nigeria no mu bihugu bya Burkinafaso, Niger na Chad.
Ubwo umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Accociated Press dukesha iyi nkuru yasuraga aho aba bahigi bari gukorera umwiherero mbere yo gufata nzira bagana iy’ishyamba rya Sambisa Boko Haram yagize ibirindiro, yabwiwe ko imyiteguro igeze kure.
Magingo aya aba bahigi ngo bamaze guhabwa imodoka 10 zo kubatwara, gusa bakaba bakeneye izindi 30 zigomba kubafasha muri ruriya rugamba rutoroshye, nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi wo muri Borno witwa Abdulkareem Umar.
Magingo aya igisirikare cya Nigeria ntacyo kirarangaza kuri iyi ntego abayobozi b’intara ya Borno bihaye yo guhiga Boko Haram imaze imyaka itanu yarazengereje abantu.