Nicolas Sarkozy mu maboko ya Polisi nyuma yo gukekwaho ruswa
Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa yamaze gutabwa muri yombi na polisi y’iki gihugu kugira ngo akorweho iperereza ku byaha ashinjwa byo kuba yarahawe amafaranga na Col Muammar Gaddafi igihe yiyamamarizaga kuyobora u Bufaransa muri 2007.
Sarkozy yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, akaba yafashwe na Polisi ya Nanterre, mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Paris kugira ngo ahatwe ibibazo ku byaha ashinjwa.
Nk’uko iperereza rikomeje gukorwa ribigaragaza, Nicolas Sarkozy ngo ashobora kuba yarahawe miliyoni imwe y’ama Euro na Col Muammar Gaddafi mu gihe yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu cy’igihangage.
Biravugwa ko aya makuru yaba yaratanzwe na ziad Takkiedine usanzwe ari umucuruzi ukomeye w’umunya Lebanon ndetse na bamwe mu bahoze ari inkoramutima za Muammar Gaddafi waje guhitanwa n’inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwe, ku bufatanye n’ingabo z’U Bufaransa ndetse n’iz’Abongereza muri 2011, nk’uko ikinyamakuru Le Monde cyabyanditse.
Brice Hortefeux Wari Minisitiri ubwo Nicolas Sarkozy yari perezida na we yabyutse akorwaho iperereza mu gitondo cy’uyu wa kabiri, gusa uyu we ntabwo yigeze atabwa muri yombi.
Iperereza ry’uko Nicolas Sarkozy yaba yarahawe na nyakwigendera Gaddafi aya mafaranga ubwo yiyamamazaga ryatangiye mu wa 2013, gusa Sarkozy we yakomeje guhakana aya makosa yivuye inyuma.
Sarkozy si we wayoboye ubufaransa wenyine uvuzweho ibibazo nk’ibi, kuko na Jacques Chirac wamubanjirije yigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri azira kunyereza umutungo, n’ubwo iki gihano cyaje kuvanwaho.
Nicolas Sarkozy yayoboye u Bufaransa kuva muri 2007 kugera muri 2011, gusa mu wa 2012 yongeye kongera kwiyamamariza iki gihugu gusa aza gutsindwa na Francois Hollande wakiyoboye kugera muri 2017.