AmakuruImyidagaduro

Nicki Minaj akurikiranyweho gukubita umugabo

Nicki Minaj, umuraperikazi uzwi cyane ku isi, arashinjwa na Brandon Garrett, wahoze ari umujyanama we, kuba yamukubise no kumutuka mu gihe bari mu bikorwa by’urugendo rw’ibitaramo muri Mata 2024.

Garrett yatanze ikirego binyuze ku munyamategeko we, Thomas Feher, avuga ko Nicki Minaj yamukoreye ihohoterwa rikomeye nyuma y’igitaramo cyabereye mu mujyi wa Detroit. Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, Judd Burstein, umwunganizi wa Nicki Minaj, yahakanye ibi birego, avuga ko ari “ibinyoma bidafite ishingiro.”

Garrett yemeza ko ikibazo cyatangiye ubwo yasabwe na Nicki gukora akazi runaka mu gihe cy’igitaramo. Aho agarukiye, ngo yahise ajya mu cyumba cyo guhinduriramo imyenda aho Nicki yari ari kumwe n’abandi bo mu itsinda rye. Ni aho Garrett avuga ko Nicki yamushinje kuba yarigeze kohereza undi muntu kuzana imiti ye, ibintu byamuteye umujinya mwinshi.

Garrett avuga ko Nicki yamukomye mu magambo akarishye, amutuka agira ati: “Ese uri muzima? Wahubutse wohereza undi muntu gufata imiti yanjye! Iyo umugabo wanjye aza kuba ahari yari kukwereka ibyo akwiriye gukora.”

Garrett asobanura ko nyuma yo kumutuka, Nicki ngo yamukubise urushyi ku ruhande rw’iburyo rw’isura ye, ku buryo ingofero yari yambaye yahise ivaho. Yongeraho ko yategetswe kuva mu cyumba, bikamuviramo kwikingirana mu bwiherero bwa Little Caesars Arena kubera gutinya umutekano we.

Muri iki kirego, Garrett ashinja Nicki Minaj kumukubita, kumuhohotera, no kumutera ihungabana bitewe n’ibikorwa ngo byateguwe neza. Yifuza guhabwa indishyi z’amafaranga nk’uko yabitangarije inkiko.

Nubwo ibi birego bikomeje gucicikana mu bitangazamakuru, ikipe ya Nicki Minaj ntabwo iragira icyo ivuga ku byavuzwe. Gusa umwunganizi we yatangaje ko byose bizasobanuka neza kandi Nicki azagaragazwa nk’umwere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger