AmakuruImyidagaduro

Nick Minaj yemerewe gutaramira muri Arabia Saudite biteza impaka

Umuhanzi Nicki Minaj wabaye ikimenya bose ku Isi cyane cyane muri Leta zuzne ubumwe za Amerika,niwe watranyijwe nk’umuhanzi uzitabira iserukiramuco riteganyijwe kuba muri Arabie Saudite.

Ibi byatumye uyu muhanzikazi ahinduka ikiganiro mu bitangazamakuru no mu bakunzi ba muzika kuko imyambarire ye n’ibyo aririmba “bihabanye” n’ibyo muri iki gihugu gikomeye ku mico yacyo ya cyera.

Nick Minaj umenyerewe cyane mu njyana ya Hip-hop,azatarama mu kiswe ‘Jeddah World Fest’ tariki 18 y’uku kwezi kwa karindwi.

Iki gitaramo ni kimwe mu bigaragaza ko ubwami bw’iki gihugu buri kudohora ku mabwiriza afunga ibikorwa bimwe by’imyidagaduro n’urwego rw’ubuhanzi.

Ijambo “Nicki Minaj” ryagarutsweho kenshi rubuga rwa Twitter ejo ku wa gatatu ubwo abantu bagiraga icyo bavuga ku itangazo rivuga ko azataramira muri Arabia Saoudite.

Hari abagaragaje ko bishimiye cyane izi mpinduka mu gihugu cyabo banaha ikaze uyu muhanzi.

Abandi bibazaga niba abateguye iryo serukiramuco barabanje kureba uko uyu muhanzi yitwara ku rubyiniro mbere yo kumutumira.

Umugore wambaye yikwije hose, yashyize amashusho kuri Twitter abaza impamvu bategekwa kwikwiza ariko bakemerera Nicki Minaj kuza gutaramira iwabo.

Uyu yagize ati: “Azagenda atigise ikibuno cye kandi indirimbo ze zose zuzuyemo iby’urukozasoni. Hanyuma mukambwira ngo nambare nikwije hose. Mbega ishyano!”

Abandi bavuze ko kumwemerera gucurangira muri iki gihugu ari uburyarya kandi bihabanye n’amategeko y’iki gihugu ahanisha igihano cy’urupfu abaryamana bahuje ibitsina, mu gihe uyu muhanzi we ashyigikira abafite ayo mahitamo.

Nicki Minaj si we muhanzi wa mbere utavuzweho rumwe kubera gutumirwa muri iki gihugu.

Mariah Carey yirengagije imiryango itegamiye kuri leta yamusabaga kudataramirayo, naho umuraperi Nelly yaranenzwe cyane kubera igitaramo yahakoze “cy’abagabo gusa”.

Kudohora ku mabwiriza abuza imyidagaduro imwe n’imwe ni umwanzuro uheruka gufatwa n’igikomangoma Mohammed bin Salman cya Arabia Saoudite mu mugambi wo kwagurira ubukungu bw’igihugu no mu bindi.

Nicki Minaj ni umuhanzi wa rap w’imyaka 36 wavukiye muri Trinidad na Tobago, akaba afatwa nk’umwe mu bahanzi b’igitsina gore bakomeye cyane mu mateka y’iyo njyana ku isi.

NickMinaj yashidikanyijweho kuba zataramira muri Leta z’Abarabu
Imyambarire n’amagambo Nick minaj aririmba nibyo bikomeje guteza inkeke
Twitter
WhatsApp
FbMessenger