Nibabonsa mujye mwonka vuba kuko si ba nyoko : Senderi abwira abahanzi bose bari muri PGGSS8
Senderi International Hit yabajije abahanzi bari bari muri Primus Guma Guma Super Star mu cyiciro cy’abahanzi baririmba injyana Afrobit anakora niba batarayisebeje bakaba aba nyuma ndetse anibutsa abahanzi bari baririmo ko bagombaga kubyaza umusaruro amahirwe bari bafite kuko ubu ibyabo n’abategura PGGSS byarangiye ntacyo bazongera kubafasha.
Eric Senderi cyangwa se Senderi International Hit yabivuze yigize nk’utarakurikiranaga iby’iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 8 rikegukanwa na Bruce Melodie, ,mbere yuko ritangira yaratakambye ngo azarijyemo ariko biranga kuko yari arengeje imyaka igenwa n’abategura irushanwa.
Yemwe yanjyana mpagarariye muri bimwe mwarushanwaga byagenze bite konarimpuze nyigaburira abaturage ndiyo za Zabungwe.zarutsiro za nyaruguru za rubavu zagisagara za nyabugogo za gicumbi nahandiiiiii henshi murabe mutarayishubije inyuma kuko igikombe mbitse ntacyo nabaha .
Mu gihe hashize iminsi 5 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rirangiye abahanzi bari baririmo bagakomeza ibikorwa byabo abategura iri rushanwa batabitaho, Senderi yagiye ku rubuga rwa Instagram maze yishongora ku bahanzi bari baririmo ahera ku bakora injyana nk’iye abaratira ibitaramo amazemo iminsi mu byaro ashaka icyo kurya.
Senderi ati: “Yemwe ya njyana mpagarariye muri bimwe mwarushanwaga (Guma Guma ) byagenze bite ko narimpuze nyigaburira abaturage ndiyo za Zabungwe, za rutsiro, za nyaruguru, za rubavu, za gisagara, za nyabugogo, za gicumbi n’ahandiiiiii henshi? murabe mutarayishubije inyuma kuko igikombe mbitse ntacyo nabaha.”
Ntiyagarukiye aho ahubwo yakomereje no ku bandi bahanzi abibutsa ko amahirwe bahabwaga yo gutuma bamenyekanisha ibikorwa byabo m bajyanwa ku ma radiyo no kuri Televiziyo zitandukanye bagombaga kuyakoresha neza kuko ubu ntaho bazongera kubibona ndetse n’amaronko babonaga ntayo bazongera kubona.
Yagize ati:” Reka mbaze nabandi hhhhhhhhhh ba bantu babonsaga ndabizi babacukije habe mu kubamamaza, kubambika no kubagaburira amaradiyo ama TV imbugazose barabyishyuye eeeeh ubu murihe? buriya nibabonsa mujye mwonka vuba kuko si ba nyoko ngirango mwabibonye!!!!!.”
Yakomeje agira ati :”Ikimbabaje nuko imyaka ibafashe eeeehhhh inama nabagira ya kigabo ni ukumuhinzi ashoka igishanga ninako umuhanzi utaronse neza yakansanze aho nibera mu baturage nibo twese dukorera baca umugani ngo burya n’agato kava kwiguye,
ko ndirimba mu masoko mwaje tukajyana mwataye ibuye mukishakamo imigati. Abwirwa benshi hakumva beneyo. Akaryoshye ntigahora mwitama.”
Senderi yakomeje avuga ko abahanzi badakwiye kwibagirwa abaturage batuye mu byaro ngo bizirike i Kigali ngo kuko bakorera abaturage bose badakorera abatuye i Kigali gusa.
Ati:”Nimudakomeza kuririmbira abaturage mudakoreshejwe ngo mwijyane ntimuzagirengo sinababwiye . Amazi yarashyushye yibagirwa iwabo wa mbeho. Mwikwizirika i Kigali nimusubire no kwivuko kurumbo mwarimuziritseho . Byararangiye mwacutse ibere mwarimwizeye ko muzonka igihe muze twerekane ubuhanzi butarimo ubufasha n’imiteto.”
Senderi wanabibukije burya ko amenyereye iby’umujyi, amaze iminsi afite ikibazo cy’ubukene cyanatumye agurisha inzu yabagamo kugira ngo yishyure ideni yari afitiye Banki akaba yarakunze kumvikana avuga ko uyu mwaka wamubereye uw’umwaku.
Si ibi gusa kandi kuko aherutse no kwifatira ku gahanga abadacuiranga indirimbo ze kandi akunzwe mu baturage baba bakeneye kumva ibihangano bye.
Senderi yatangaje ko ari umuhanzi w’abaturage ko atari umuhanzi w’abiyemezi bityo ko kuba akunzwe n’abaturage byakagombye gutuma indirimbo ze zicurangwa ku maradiyo na televiziyo zitandukanye.