UrukundoUtuntu Nutundi

Niba wubatse urugo, dore ibyo ukwiriye kumenya ku mibonano mpuzabitsina

Ku bashakanye cyangwa ku bakundana imibonano mpuzabitsina n’ingenzi kuko yubaka umubano ukomeye ndetse igatuma buri umwe yiyumva mu wundi kurushaho. Bamwe bakora ubukwe ntibamare igihe baba mu nzu imwe ndetse buri wese agahitamo kujya arara mu cyumba cya wenyine, zimwe mu ngo zisenyuka  zigera  kuri 90% ubushakashatsi bwagaragaje ko ziba zifite ikibazo cyo kuba imibonano mpuzabitsina idakorwa neza, bamwe mu bafata iya mbere mu kwigumura iyo batanyuzwe n’iki gikorwa ni abagore. Burya imibonano mpuzabitsina n’ingenzi ndetse ifite umumaro urimo no kuba irinda indwara zitandukanye.

1.Imibonano mpuzabitsina yongera itoto

Ubushakashatsi bwakozwe na British Psychological Society muri 2013 bwagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina ari kimwe mu bintu bituma uwayikoze agira itoto kandi agakomeza kugaragaza gushisha bidasanzwe.

2.Gukora imibonano mpuzabitsina bikomeza umubano wanyu

Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu byo urugo ruba rushingiyeho uko ikorwa nabi cyangwa ntikorwe biba byongera amahirwe menshi ku bakundana yo kuba batandukana. Imibonano mpuzabitsina iyo yakozwe ituma abakundana bakomeza kwiyumvanamo bidasanwe ndetse bakagira umubano utajegajega.

3.Imibonano mpuzabitsina yongera igihe cyo  kuba ku Isi

Ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo mu kaminuza ya Duke bwagaragaje ko gukora imibonano mpuzabitsina byongera iminsi yo kubaho.  Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko gukora imibonano ku bagabo byongera iminsi yo kubaho naho ku bagore bigatuma bagira umunezero udasanzwe.

4.Imibonano mpuzabitsina ituma umubabaro ushira

Gukora imibonano mpuzabitsina ni isoko y’umunezero iyo ikozwe neza, iyo umwe mu bayikoze yari afite umubabaro bihita bishira burundu. Akenshi ku bashakanye iyo hari hari umubabaro, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ugenda nka nyomberi.

5. Gukora imibonano mpuzabitsina bishobora kongera amahirwe yo kutarwara Cancer.

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa bwagiye bugaragaza ko ku bagabo bakunda gukora imibonano mpuzabitsina bishobora kubarinda kurwara Cancer ku myanya y’ibanga, ku bagore bikaba akarusho kuko bituma batwarwa Cancer y’ibere ituma bagira ikibazo ndetse bakaba batagira amahirwe yo konsa abana babo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umugore ukora imibonano mpuzabitsina nibura rimwe mu kwezi aba afite amahirwe yo kutandura indwara ya Cancer.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger