AmakuruUrukundo

Niba wiyumvamo ibi bintu menya ko ukunda urukundo ruzima

Biragoye cyane gukundwa udakunda, kubera ko icyo umuntu abibye nicyo kuzabonera umusaruro mu yindi minsi.

Iyo umuntu atakaje urukundo abihirwa n’ubuzima naho uwahawe urukundo we abona ntakindi cyarumurutira. Abantu benshi bafite ibikomere kuko babanje guhura n’abatakira urukndo rwabo, babakinishiriza amarangamutima, hari benshi biyahuye kubera kubura urukundo, abandi babivuyemo iby’urukundo hari n’abahisemo kwica ababanze. Ibi byose tuvuze haruguru bikubiye mu rusobe rw’imbaraga z’urukundo.

Dore bimwe mubyo ushobora kwiyumvamo ukamenyako ukunda urukundo ruzima:

Urukundo nyakuri rurihangana: 

Urukundo nyakuri rugira umutima wihangana cyane mu bihe bigoye kubyihanganamo.

Urukundo rugira imbabazi: 

Urukundo nyakuri rugira umutima wihangana, rubabarana n’ubabaye kandi rwishimana n’uwishimye,rubabarira byose.

Urukundo rurihangana: 

Urukundo nyakuri rwihanganira umubabaro ndetse no kurengana, mbese umuntu ufite urukundo nyakuri ntabwo ajya arakara ngo yiyirize umunsi.

Urukundo ntirugira inzika:

Urukundo nyakuri ntirugirira inzika abandi bantu,rubihanagura vuba mu mutima, ntirwongera gutekereza ikibi rwakorewe.

Urukundo nyakuri rwemera gukosorwa:

Umuntu ufite urukundo nyakuri iyo ukoze ikosa aremera agasaba imbabazi akemera gukosorwa ntiyikanyize cg ngo yihagarareho.Rukunda amahoro. 1Abakorinto 13:4.

Urukundo rurubaha: 

Urukundo nyakuri rurubaha ntabwo rukoza isoni, ruharanira iteka guhesha agaciro uwo mukundanye.

Urukundo nyakuri ntirwirebaho ubarwo:

Urukundo nyakuri buri gihe rutekereza ku bandi, ufite urukundo nyakuri arazirikana, anezezwa no kubona uwo akunda amerewe neza kubwe,rusangira byose.

Ukundo nyakuri ruvugisha ukuri:

Ntabwo waba ufite urukundo nyakuri ngo wifuze kubeshya, iteka uwo ukunda umubwiza ukuri kabone naho waba wamukoshereje birakwiye kwemera kuvugisha ukuri ugasaba imbabazi nawe iyo agukunda arakwihanganira.

Urukundo nyakuri rurizera: 

Icyizere ni ikintu gihenze, abenshi kubera ibikomere usanga bigoye kugirira abo bakunze icyizere, nyamara na none iyo utagiriye umuntu icyizere mu gihe nta kibi uramufatiramo kabone nubwo waba warakimufatiyemo ni byiza kubabarira. Icyizere gituma nawe ubwawe utuza mu mutima ntuhore uhagaritse umutima.

Urukundo nyakuri ntirucika intege:

Akenshi ntabwo mu rukundo hajya haburamo kirogoya, kuko turi abantu. Usanga hari abazana amagambo akenshi Atari ni ukuri ariko se byaba ari ukuri gushwanisha abakundana byatanga musaruro ki? Ntawo! Gusa kwiyemeza gukunda ni urugendo rutajya rurangira. Usibye nubwo mwaba mudakundanye nta gihe abavuga batazavuga.

Urukundo nyakuri rugusunikira ku Mana:

Urukundo rwukuri si urugukura ku Mana, iyo mukundanye n’umuntu ni byiza gutekerezako nyuma musoje ubuzima bwo mu isi cyangwa mu rukundo jya uzirikana ko ibintu byose Imana irimo bigira gahunda yo kuyubahisha.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger