Niba wararangije amashuri y’isumbuye dore amahirwe wahawe yo kwiga muri Amerika
Ishami rya Leta Zunze Ubumwe ya Amerika ritanga ubufasha ku bashaka kwiga muri icyo gihugu, mu Rwanda, ryatangiye kwakira ubusabe bw’abanyeshuri b’Abanyarwanda bashaka kwinjira muri porogaramu yayo, EducationUSA Scholars Program (ESP) izabafasha kubona amashuri muri Amerika.
Abenshi mubarangiza amashuri yisumbuye hano mu Rwada baba bifuza gukomeza muri za kaminuza ariko kubera urwego baba baratsinzeho rutandukanye bamwe bagakomeza abandi ntibakomeze, benshi mu baba baratsinze neza baba bifuza gukonereza amsomo yabo hanze y’igihugu .
Iki kigo rero cyiyemeje gufasha abanyarwanda bashaka kwiga muri Amerika , cyashyizeho gahunda yo kuzuza umwirondoro wuzuye noneho ugafashwa mu gushaka kaminuza uzigamo ndetse nibindi bisabwa by’ibanze nk’amafaranga y’urugendo rukujyana muri Amerika n’ibindi bitandukanye.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda batsinze hejuru ya 75% kuzamura mu myaka yo mu wa kane, mu wa Gatanu no mu wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye bashishikarijwe kubyaza umusaruro ayo mahirwe. Kurangiza gusaba ni kuwa 1 Ukuboza 2017.
Abanyeshuri bazakirwa bazahabwa ubufasha n’ubujyanama mu 2018, ku buryo bazafashwa kubona amashuri bakazatangira amasomo muri Amerika mu 2019.
Nk’uko bigaragara mu itangazo Ambasade ya Amerika mu Rwanda yashyize ahagaragara, iyi gahunda izakira abanyeshuri bararangiza amashuri yisumbuye mu Ugushyingo uyu mwaka ndetse n’abarangije muri 2016 cyangwa 2015 nabo bemerewe kubisaba.
Ikigo gitanga ubujyanama ku myigire yo muri Amerika, Education USA Advising Center, kizafasha abanyeshuri binyuze mu mahugurwa ahoraho no gufasha abanyeshuri gusaba amashuri muri Amerika n’inkunga yo kwiga.
Nubwo iyi gahunda yemerewe buri munyarwanda wese aho yaba atuye hose , iki kigo kiragira inma uzajya muri iyi gahunda wese ko byaba byiza abaye hafi y’i Kigali kugirango azakurikirane amahugurwa azabakorerwa neza muburyo bworoshye.
Abanyeshuri bashaka kujya muri iyi gahunda bazajya buzuza ifishi iri kurubuga rwa ambasade ya Amerika mu Rwanda arirwo “https://rw.usembassy.gov/wp-content/uploads/sites/147/Final.Application-Form.ESP_2018.pdf “, barangiza bakayohereza kuri Emeri ” [email protected].”