Utuntu Nutundi

Niba umukunzi wawe arangwa n’ibi bimenyetso mucungire hafi kuko yifuzwa na buri wese

Bakobwa, niba umukunzi wawe byibura afite kimwe ibi bintu byiza cyane umwiteho, cungira hafi umukunzi wawe atazagucika.

1. Umukunzi udafite imitsi y’umurengera ku mubiri.

Niba ufite umukunzi w’ibiro biringaniye ku buryo abijyanisha n’uburebure bwe ukabona araberewe ni gihamya ko yita ku mubiri we .niba uri umukobwa wiyitaho ukunda kwigira gym ntabwo ukeneye umugabo utabikora nkawe.ukeneye umugabo mupanga neza gahunda mukazihuriraho atagombye kubanza kukubaza byinshi.

2. Niba atunze imodoka

Sibyo cyane kwirirwa utonze umurongo ku cyapa utegereje ko bisi iza ngo ubashe kujya aho ushaka,ntabwo ari byiza kubaho utagira imodoka kandi muri iki kinyejana buri wese muri Kigali asigaye ayitunze? Abatazitunze nabo usanga babifite mu ntekerezo zabo , Ukeneye umugabo rero uyifite. Ntabwo kuba ufite umugabo warangije kaminuza bikugira umusirimu ahubwo ukeneye n’umukunzi ufite n’akarusho k’imodoka.

3. Umugabo ufite akazi.

Nuramuka wifuje umugabo ufite urufito rw’amafaranga ntuzigaye ahubwo uzamenye ko uri umuntu uzi guhitamo neza, nubwo burya urugo atari ibintu ariko n’urugo rutarmo amafaranga ntakibasha gukorwa na gito,ni kuki niba warabonye umukunzi nkuyu mbere y’abandi ni kuki utamwitaho? Umgabo ufite amafaranga ni igisobanuro cy’uko ashobora kukwitaho ndetse nawe akiyitaabwo uzabona umukunzi utagira icyasha na kimwe,uzarinda wipfira ukiri ingaragu niba utegereje umugabo utagira inenge nimwe uzarebe uwo wiyumvamo cyane mukomezanye urugendo rw’urukundo,mbese uwo ubwenge bwawe bukwereka ko ariwe mwiza kurusha abo uzi kuko uburanga ataricyo kintu wagenderaho cyonyine uhitamo umukunzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger