AmakuruIbitekerezo

Niba ugiye gukora ikizamini cya Interview dore ibizagufasha maze ukagitsinda

Abantu benshi  bajya gushaka akazi , nanone abantu benshi bakajya gukora ibizamini bya interview kugirango abagatanga bamenye umuntu uzi kwitwara neza imbere y’abantu ndetse no mu gusubiza, ariko bake nibo batsinda iki kizamini . Ntabwo biterwa nuko udafite imyirondoro myiza [CV] ahubwo biterwa rimwe na rimwe nuko wibagiwe gusubiza utuntu tw’ingenzi mu bibazo wabajijwe.

Kugira ngo ubone akazi akenshi ni uko uba watsinze iki kizamini gitsindwa na bake , kugira ngo witware neza rero twaguhitiyemo ibintu bishobora kugufasha nkuko tubikesha urubuga rwa Elcrema.

Iki ni ikintu wumva ko cyoroshye ariko ni ingenzi cyane , ugomba kwambara neza kandi bikubereye, uko ugaragara bivuga byinshi . Bishobora kukugaragaza nk’umuntu witonda cyangwa se utitonda, rero ugomba kugerageza ukambara kuburyo ugaragara neza igihe ugiye gukora ikizamini.

Ugomba kwitonda kandi ukagaragara nk’umuntu mukuru

Ubwoba n’igihunga nibyo biranga umuntu ugiye gukora ikizamini cya interview , Ariko ugomba kugerageza kubirwanya .

Iyo wihagazeho ukumva ko wifitiye icyizere, usubizanya icyizere kandi abantu bakabona ko ibyo usubiza ubizi neza kabone nubwo waba utabizi neza. Jya wihumuriza uvuge uti byose bimeze neza mbere y’uko ujya mu cyumba ugiye gukoreramo ikizamini ubundi mbere yo gusubiza ubanze uhumeke  kugira ngo umwuka utagutega ugasubizanya igihunga.

Bamwe nibwo bwa mbere baba bagiye gukora ibi bizamini, hanyuma bagashaka kugaragara nkaho bazi byose kandi banifitiye icyizere. Nta muntu uzaguha akazi igihe abona ibyo wanditse bitandukanye cyane nibyo usubiza muri Interview.

Niba ugeze mu cyumba urabarizwamo hagarara kugeza igihe bagusaba ko wakwicara . Niba wicaye, wigira akavuyo ngo utangire ufatafate ku meza , ku bitabo biri ku meza y’umuntu ugiye kukubaza, oya, niba bakuzanyeho imikino udakunda, wishimire useka , ntuzagaragaze ko bikubabaje kuko ugomba kuba umuntu uciye bugufi aho kuba uwishyira hejuru.

Niba udafite impamyabumenyi zihanitse nka  PhD,  wibeshya ko uyifite . Niba ntahantu wakoze [experience], wibeshya , vugisha ukuri ko ntaho. Umuntu uba ari kukubaza ntabwo aba ari injiji , Amahirwe niyo aba arakora igihe ibyo bagusabye ntabyo ufite . Komeza ube inyangamugayo uko bishoboka kose . Niba uhamagawe ngo watsindiye akazi ni byiza , niba watsinzwe komeza ushakire ahandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger