AmakuruPolitiki

Ni uwuhe musaruro witezwe mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda n’Uburusiya byasinyanye

Uburusiya n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye na siporo, Uburusiya kandi binyuze muri aya masezerano buzafasha u Rwanda kubaka ibikorwaremezo by’imikino, n’ibibuga by’imyidagaduro.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi na mahanga ushizwe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh niwe washyize umukono kuma masezerano yashyizweho ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe u Burusiya bwari buhagarariwe na Minisitiri wa Siporo, Oleg Matytsin.

Ubufatanye bw’u Burusiya n’u Rwanda bwashimangiwe mu gihe iki gihugu cyakiriye Inama y’iminsi ibiri igihuza na bakuru bibihugu by’ Afurika.

Ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bya politiki, mu mahugurwa ahabwa abakozi b’impande zombi, mu bya gisirikare, mu bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’ibijyanye n’ingufu za nucléaire.

Kuri ubu, hiyongereyeho no mu bijyanye n’umuco na siporo nyuma y’amasezerano yasinyiwe mu Burusiya.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango w’ Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko aya masezerano azafasha guteza imbere siporo hagati y’abana b’Abanyarwanda n’Abarusiya.

Yagize ati “Harimo ibintu by’uko abana b’Abanyarwanda baza hano bigishwe ibintu bya siporo.’’

“Abarusiya bateye imbere cyane mu bintu bya Siporo, iyo urebye ku Isi yose mu marushanwa ari Olempike n’andi akomeye, u Burusiya buza mu ba mbere cyangwa mu ba kabiri, bafite ubushobozi rero mu bintu bya siporo kandi zose. Turashaka ko abana b’Abanyarwanda baza, bakabigiraho, bakunguka ubumenyi ndetse bakadufasha guteza imbere siporo yacu.’’

Mu masezerano yashyizweho umukono, u Burusiya buzafasha u Rwanda kubaka ibikorwaremezo bya siporo nka ‘stades’ kuko bufite ubushobozi n’ubumenyi bwo kubikora.

Prof Nshuti yagize ati “Twumvikanye ko badufasha mu guteza imbere ibikorwaremezo, biteza imbere siporo nka za siporo no mu mikino itandukanye, ibintu byose byafasha siporo mu gihugu cyacu.”

“Tuzareba [siporo] twashyiramo imbaraga cyane kurusha izindi uretse ko siporo zose ni ngombwa, ariko tuzicara hasi turebe, turabanza izihe, izizakurikiraho ni izihe, ubushobozi dushaka ni ubuhe, ese ni mu magare, ni mu koga, nyuma yaho twumvikane ngo turabanza izihe, turakurikizaho izihe?’’

Aya masezerano azafasha Abanyarwanda kuba bajya kwiga mu Burusiya amasomo atandukanye ajyanye n’Imicungire ya Siporo, Amategeko yerekeye Siporo, Amateka ya Siporo n’ibindi.

Hashize imyaka 60 u Rwanda n’u Burusiya byubatse umubano ufatika mu bijyanye na dipolomasi, aho by’umwihariko warushijeho gukura mu myaka itanu ishize.

U Burusiya ni kimwe mu bihugu byateye imbere muri siporo, aho nko mu mupira w’amaguru ukundwa kurusha indi mikino, buri ku mwanya wa 38 ku Isi.

Busanzwe kandi bugira abakinnyi bakomeye mu mikino irimo Ice hockey, Handball, Basketball, Futsal, Iteramakofe, Gusiganwa mu modoka, Volleyball, Imikino Ngororamubiri, Tennis na Chess.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger