Ni nde watwaye agasanduku kagaragaza ihanurwa ry’indege ya Habyarimana?
Iyo usomye inyandiko zose zivuga kuri aka gasanduku, kimwe mu bintu ubona ni ukubusanya imvugo ku ruhande rw’u Bufaransa. Bwa mbere, ko iyi ndege itari ifite aka gasanduku, ko yari ifite tubiri, ko nta musirikare w’u Bufaransa wahageze ikimara kugwa, ko bahageze bakagatwara, ko bahageze ntibagatware n’ibindi nk’ibyo.
Ku ikubitiro, Grégoire de Saint-Quentin wari ukuriye Bataillon y’Aba-Para-Commando b’Abafaransa bari mu Rwanda, ni we wageze mu rugo rwa Habyarimana aho indege ye yaguye.
Inyandiko yakozwe na Jacques Morel mu 2017 y’ubucukumbuzi ku ihanurwa ry’iyi ndege, ivuga ko Grégoire de Saint-Quentin yahageze hashize amasaha 22. Ku rundi ruhande, hari inyandiko zo muri Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa zerekana ko Grégoire yahageze mu minota 15 ari kumwe na ba Su-ofisiye babiri ndetse we ubwe akahaguma ijoro ryose bari gutwara imirambo, baza kugaruka mu gitondo ahagana saa mbili.
Hari ifoto ifitwe n’ubutabera bw’u Bubiligi igaragaza Saint-Quentin ari imbere ya moteri y’iyi ndege. Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata rishyira ku wa 7 Mata, Saint-Quentin yabwiye umuganga w’Umubiligi witwa Massimo Pasuch ko baza gutegereza bukeye kugira ngo batware aka gasanduku.
Hari abatangabuhamya benshi bemeje ko aka gasanduku katwawe n’abasirikare b’u Bufaransa. Abarinzi b’urugo rwa Habyarimana bahamije ko indege ikimara kugwa, Abasirikare b’u Bufaransa bihutiye kujya gutwara aka gasanduku.
Sergent Major Barananiwe Jean-Marie Vianney, wari ukuriye abarinzi b’urugo rwa Habyarimana ku mugoroba wo ku wa 6 Mata 1994, yagize ati “Abafaransa baje gushaka boîte noire tariki 7 cyangwa 8 Mata 1994, ntabwo nibuka neza umunsi cyangwa se niba barayibonye.”
Grégoire Zigirumugabe, wari mu barinzi ba Perezida Habyarimana yavuze ko Abafaransa “babonye icyo gikoresho cyitwa Boîte noire ku itariki 7 Mata”.
Aloys Tegera, wari umurinzi wa Habyarimana, Jean Baptiste Nzayisenga na Léonard Ntibategera, bari aba-para-commando, nabo bemeje ko babonye Abafaransa bashaka boîte noire, banashwanyaguza ibice by’indege. Léonard Ntibategera we yavuze ko Abafaransa batwaye aka gasanduku.
Agathe Habyarimana, umugore wa Juvénal Habyarimana n’abana be mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ku wa 21 Mata 1994 bari i Paris, bahamije ko boîte noire yatwawe n’abasirikare b’Abafaransa.
Colonel Bernard Cussac wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, nawe yahamije ko babonye agasanduku k’umukara k’iyi ndege.
Gen Paul Rwarakabije, wari lieutenant-colonel mu Ngabo za FAR mu 1994, nawe yahamije ko aka gasanduku katwawe na Grégoire de Saint Quentin ndetse ko n’ibindi bikoresho by’iyi ndege byari bikenewe byatwawe na Lieutenant-Colonel Rwabalinda akabijyana i Paris akabishyikiriza Gen Huchon wari ushinzwe imikoranire mu bya gisirikare.
Muri raporo y’umucamanza Jean-Louis Bruguière yemeza ko Ephrem Rwabalinda na Jean-Pierre Huchon bahuye.
Ibaruwa yo ku wa 15 Mata 1994 yanditswe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda muri Guverinoma y’Abatabazi igenewe Abadipolomate b’u Rwanda, ihamya ko ako gasanduku kabonetse, kagatwarwa n’Abafaransa.
Agace gato k’iyo baruwa kavuga ko ibizava mu igenzura ry’ako gasanduku “bizakorwaho iperereza” ariko ko byaba ari amahano “gufata umwanzuro ntakuka k’uwahanuye indege yahitanye ubuzima bwa Perezida Habyarimana”.
Ku wa 27 Kamena 1994, Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Bernard Bosson, yabwiye Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi, Di Rupo, ko “abayobozi b’u Bufaransa bafite boîte noire y’indege ya Perezida w’u Rwanda yahanuwe” ndetse ko bayibitse mu bubiko bw’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe iby’Indege, ICAO.
Ku wa 28 Kamena 1994, Paul Barril wahoze mu Ngabo z’u Bufaransa, yeretse abanyamakuru igikoresho byitwa ko ari boîte noire yari yagiye gushaka i Kigali. Icyo yerekenye ni agakoresho k’ikoranabuhanga, gacomekwaho iminara.
Muri Werurwe 2004, Le Monde yatangaje ko Loni ariyo yahishe aka gasanduku i New York. Ni mu gihe ingabo zayo, MINUAR, zitigeze zohereza ikintu na kimwe muri Amerika gifitanye isano n’iyo ndege.
Muri make, birasa n’aho kuva mu 1994, hari icengezamatwara rikomeye ryakozwe n’u Bufaransa mu itangazamakuru mu kuyobya uburari ku irengero ry’aka gasanduku.
Ikiri ukuri ni uko Falcon 50 yari ifite boîte noire, aho yaguye nta basirikare ba MINUAR bigeze bemererwa kuhagera, byanatumye ako kanya nta perereza mpuzamahanga ritangira. Abari bemerewe kugera aho iyi ndege yaguye nibo bazi aho agasanduku kayo kari.
Abo ni Abarinzi ba Habyarimana, abagize bataillon y’Aba-Para-Commando n’abasirikare b’u Bufaransa. Gusa bitewe n’ijambo u Bufaransa bwari bufite mu Rwanda, amahirwe menshi ni uko aribwo bwayitwaye, muri make Barril wari inkoramutima ya Habyarimana n’umuryango we azi ukuri.
SRC:Igihe