Ni nde uza kwegukana amanota atatu hagati ya Mukura VS na APR FC?
Amasaha make ni yo abura kugira ngo rwambikane hagati ya Mukura VS na APR FC zihurira mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda utarakiniwe ku gihe.
Uyu mukino wakabaye warabaye ku wa 16 z’uku kwezi, gusa uhurirana n’uko ikipe y’igihugu Amavubi yari mu myiteguro w’umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika yagombaga gukinamo na Cote d’Ivoire.
Byabaye ngombwa ko umukino wimurirwa kuri uyu wa gatatu. Ni umukino uza kubera kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, nyuma y’umukino ubanza aya makipe yari yahuriyemo i Kigali bikarangira Mukura itsinze APR igitego 1-0.
Kuri iyi ncuro aya makipe yombi agiye guhura shampiyona igeze aho rukomeye. Ikipe ya APR FC iyiyoboye n’amanota 48, mu gihe Mukura VS ari iya gatatu n’amanota 44 inganya na Rayon Sports iyiri imbere.
Gutsinda Mukura VS birafasha APR FC gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 51, mu gihe gutsindwa na yo biza kuyiha[Mukura] umwanya wo gusatira APR FC cyo kimwe na Rayon Sports, yo mu gihe yaba ishoboye gutsinda Kiyovu Sports mu mukino bafitanye ku munsi w’ejo.
Magingo aya ikipe ya APR FC iri mu karere ka Huye aho yageze ku munsi w’ejo iri kumwe n’abakinnyi 20. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yanaraye ikoreye imyitozo kuri Stade ya Huye, mbere yo gucakirana na Mukura kuri uyu wa gatatu.
Amakuru aturuka muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu avuga ko abakinnyi bose bayo bahari, usibye Ntalibi Stiven ufite imvune y’igihe kirekire. Abakinnyi by’umwihariko nka Danny Usengimana wari utari wakabonye ibyangombwa ubu yemerewe gukina uyu mukino, cyo kimwe na Kapiteni Migi wari umaze igihe afite imvune.
Zlatko Krmpotic utoza APR FC yavuze ko afite ikizere cy’uko abasore be bari bwitware neza uyu munsi, ngo n’ubwo Mukura ari ikipe ikina umukino wihuta.
Ati” tumeze neza, abasore bariteguye nta kibazo, nta mvune zikanganye tugifitemo, Mukura ni ikipe nziza ikina umukino wihuta narayibonye gusa njyewe icyo nasaba abakinnyi banjye ni ugukomeza kurangwa n’ishyaka, umuhate n’umurava mu mikino yose dufite. Nizeye ko n’ejo bizagenda neza.”