Ngororero: Polisi yataye muri yombi umugabo wakoreshaga ibirori muri iyi minsi yo kurwanya coronavirus
Tariki ya 29 Werurwe nibwo Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Rimenyande Jean Damascene w’imyaka 36 y’amavuko ari kumwe na Nyirambazahe Vestine w’imyaka 36 na Mukanoheri Olive w’imyaka 24 ari nabo bamufashaga kwakira abashyitsi. Aba bakaba barigometse ku mabwiriza ya leta yo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’ icyorezo cya Coronavirus.
Uyu muturage akaba atuye mu kagari ka Kajinge mu murenge wa Hindiro mu karere ka Ngororero.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko uyu mugabo tariki ya 27 Werurwe aribwo yari kujya gukwa umugore basanzwe babana ariko kwa Sebukwe barabyanga bamusaba ko ubukwe bwasubikwa bukazaba nyuma y’ibihe igihugu kirimo.
CIP Karekezi yagize ati: “Rimenyande kwa Sebukwe bamaze kumuhakanira ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze baramubujije yanze kubyumva ahubwo kuva tariki ya 27 kugeza tariki ya 29 Werurwe iwe habaga hari abantu benshi baje kunywa za nzoga z’ubukwe. Abayobozi mu nzego z’ibanze bajyaga kumuhagarika akabasuzugura ahubwo agashaka kubakubita nibwo bitabaje abapolisi bajya kumufata.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko tariki ya 29 abapolisi bagiye mu rugo rwa Rimenyande koko bagasanga hariyo abantu benshi barimo kunywa inzoga hari n’ibibindi 40 byuzuye inzoga banywaga batishyura nk’abari mu birori.
Ati: “Uriya mugabo yabonye ubukwe busa nk’ubutakibaye atangira gutumira abantu bose bamutwerereye abaha inzoga, mu nzu twasanzemo abantu benshi bahita biruka hafatwa nyiri urugo (Rimenyande Jean Damascene) na Nyirambazahe Vestine w’imyaka 36 na Mukanoheri Olive w’imyaka 24 ari nabo bamufashaga kwakira abashyitsi.”
Abafashwe bose bashyirikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Kabaya.
CIP Karekezi avuga ko Rimenyande yarenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kandi akaba yarabikoze nkana kuko abayobozi babimunujije kenshi akabyanga kandi nawe yari asanzwe abizi ko bitemewe.
Yakomeje yibutsa ko Polisi ihora ikangurira abantu kwirinda ibintu byatuma begerana cyane byibura hagati y’umuntu undi hakaba intera irenze metero, ibikorwa bya Siporo ndetse n’izindi ngendo zitari ngombwa bitemewe. Abaturarwanda bakaba basabwa kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.