Amakuru

Ngororero: Polisi yataye muri yombi abagabo babiri bacuruzaga amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu

Ku munsi wejo tariki ya 6 Nyakanga 2021, Mu karere ka Ngororero hafatiwe abagabo barimo gupakira amabuye y’agaciro mu mifuka ubwo bari bagiye kujya kuyagurisha mu karere ka Muhanga mu buryo bwa magendu.

Nkuko amakuru yatangajwe na CIP Bonaventure Twizere Karekezi abivuga, aba bagabo bafashwe mu masaha y’ijoro ubwo bari barimo barapakira amabuye y’agaciro mu mifuka aho bari bategereje imodoka iza kubatwara bakajya mu karere ka Muhanga kugurisha ayo mabuye ku mucuruzi wari usanzwe ayabagurira mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure yakomeje avuga ko basanze bariya bagabo mu rugo rw’uwitwa Munyentwari barahakoze ububiko bwayo mabuye y’agaciro ndetse uyu mugabo akaba yemeye ko basanzwe bakora buriya bucuruzi bwa magendu.

Umugabo witwa Munyentwari yatangaje ko basanzwe bakora buriya bucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu kuko ariya mabuye bayakuraga mu birombe biherereye mu karere ka Ngororero, bakaba bayaguraga n’ababaga bayibye muri byo birombe aho ikiro kimwe cy’aya mabuye y’agaciro bakiguraga ku mafaranga 200 maze bakakigurisha ku mafaranga 250 ndetse akaba yemeye ko amaze igihe kinini akora ubu bucuruzi mu buryo butemewe n’amategeko.

Abagabo bose bafashwe na Polisi bakaba bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi yo mu karere ka Ngororero kugira ngo hatangire iperereza hamenyekane amakuru arambuye kuri iki cyaha bakoraga ndetse naho bajyaga kuyacuruza.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

By: Iradukunda Bertrand

Twitter
WhatsApp
FbMessenger