AmakuruPolitiki

Ngororero: Imvura yasenye ibyumba bitandatu by’ishuri

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2023, imvura yaguye yasakambuye ibyumba by’amashuri bitandatu, biherereye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, Akagari ka Gaseke ku kigo cy’amashuri abanza cya Gaseke (EP Gaseke).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Niyihaba Thomas, aganira n’itangazamakuru, yagize ati:”Iyi mvura yaguye ahagana saa sita z’amanywa irimo umuyaga mwinshi, isakambura ibisenge by’ishuri ribanza rya EP Gaseke. Ibisenge bibiri by’amabati byagurutse bigwa ku mashuri ane yari asakaje amategura na yo arasenyuka. Nta muntu wakomeretse kuko abana batari bize”.

Kimwe muri ibi byumba kigiragamo abo mu mwaka wa mbere, irindi ntabwo bigiragamo.

Niyihaba akomeza avuga ko mu byumba bitandatu(6) byangiritse, bibiri(2) byari iby’amabati n’ibindi bine(4) by’amategura.

Ubuyobozi bw’Umurenge bufatanyije n’umuyobozi w’ishuri ndetse na Pasiteri wa EPR Gaseke bagenzura iri shuri, batangaje ko kuri uyu wa Mbere abanyeshuri batazabura aho bigira kuko bazigira kuri Paruwasi Gaseke mu gihe bategereje ibikorwa byo gusana ibyangiritse.

Gitifu Niyihaba agira inama abaturage yo kuzirika ibisenge, gufata amazi yo ku mazu, gusibura imirwanyasuri ihari no kuyongera.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, kivuga ko mu gice cya kabiri cy’uku kwezi k’Ukwakira 2023 (kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20), mu Rwanda hateganyijwe imvura irenze urugero rw’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger