AmakuruAmakuru ashushye

Ngororero: Habonetse imibiri isaga ijana y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Imibiri ibarirwa mu ijana na makumyabiri (120) y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse hafi y’urwibutso rw’abazize Jenoside rwa Ngororero, bikaba bishoboka ko ari iyahajugunywe igihe Abatutsi bari bahungiye ahitwa ku Ngoro ya Muvoma bicwaga.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) mu Karere ka Ngororero, Niyonsenga Jean D’amour, avuga ko amakuru y’iyo mibiri yamenyekanye ku wa Gatatu tariki ya 11 Kamena 2021 ubwo umwana wahiraga ubwatsi mu murima urimo iyo mibiri yabonaga umubiri umwe akamenyesha inzego zahise zitangira igikorwa cyo gushakisha indi.

Niyonsenga avuga ko iyo mibiri yabonetse mu murima usanzwe uhingwa n’abo mu muryango w’uwitwa Gregoire kandi nta makuru bari barigeze batanga kandi bigaragara ko iyo mibiri iri hejuru.

Agira ati “Birashoboka ko uwo mubiri umwana yabonye waseruwe n’imvura yaguye ejobundi, nta makuru yandi twari twarigeze duhabwa, ubwo inzego zibishinzwe ziragerageza gushaka amakuru kuri iyo mibiri babaze abahahingaga”.

Niyonsenga avuga ko imibiri ikomeje gushakishwa muri uwo murima ku buryo hafashwe ingamba zo gushakisha mu cya kabiri cyose cyawo kugira ngo harebwe niba nta yindi isigayemo, kuko aho hantu hiciwe Abatutsi benshi.

Agira ati “Abatutsi biciwe ku Ngoro ku itariki 10 bukeye mu gitondo ku itariki ya 11 hakozwe igikorwa cy’umuganda wo gushyingura imibiri bari batwitse ntagitangaje kirimo rero, turakeka ko ari yo yaba yarajugunywe muri uwo murima, turacyashakisha”.

Igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri kiri gukorwa hifashishijwe amaboko y’abaturage bakoresha amasuka kuko ngo nta cyobo cyari gihari ku buryo hakenerwa imashini, hakaba hizewe ko imibiri yaba ihari yagenda iboneka.

Hagati aho Niyonsenga yongera kwibutsa abaturage ko gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri muri Jenoside ari inshingano za buri wese kandi kutabikora bifatwa nko gukomeza gukomeretsa Abarokotse Jenoside.

Yandutswe na Niyoyita Jean Damour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger