Ngororero: Abantu 4 bafashwe barigucukura ubukungu bitemewe n’amategeko bibashyira mu kaga
Abantu 4 ku wa Gatatu taliki ya 25 Kanama, ahagana saa saba z’amanywa , bafashwe na polisi ikorera mu Karere ka Ngororero ubwo bacukuraga gasegereti mubburyo butemewe n’amategeko.
Abafashwe ni Kabirigi Sylvestre w’imyaka 64, Shakabuntu Ildephonse w’imyaka 51, Ndabamenye Alexis w’imyaka 41 na Ishimwe Cedric w’imyaka 18 mu mugezi witwa Rubanda wiroha muri Nyabarongo, bashakashakagamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti akunze kubonekamo.
Bafatiwe mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Gatumba, Akagari ka Bijyojyo, Umudugudu wa Kavumu, bafatanwe ibitiyo 10 n’amajerikani 2 bifashishaga mu gushaka yo mabuye y’agaciro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari abantu bangiza ibidukikije mu mugezi bigatuma imirima yabo itembanwa n’isuri.
CIP Karekezi yagize ati: “Bariya bantu iyo barimo gushaka amabuye muri uriya mugezi hari ukuntu bagomera amazi bakayayobya, banarimbura imigano yatewe ku nkombe z’imigezi bagashakamo amabuye y’agaciro. Ibi byose nibyo bituma iyo imvura iguye haba isuri igateza inkangu ikanatembana imirima y’abaturage, abaturage baje kutugezaho icyo kibazo twihutira kubikurkirana nibwo hafashwe bariya bane.”
CIP Karekezi yakomeje avuga ko usibye no kuba bangiza ibidukikije, bariya bantu bakora ibitemewe n’amategeko. Abaturage bagirwa inama yo kwisunga ba rwiyemezamirimo bafite ibyagombwa bakabaha akazi cyangwa nabo bakibumbira hamwe mu mashyirahamwe bagasaba ibyangombwa bibemerera gucukura amabuye y’agaciro.
Ati “Buriya bucukuzi bunyuranijwe n’amategeko buhombya igihugu ndetse na ba rwiyemezamirimo kuko ababukora nta misoro bishyura. Tubagira inama yo gushaka ibyangombwa bibemerera gucukura amabuye y’agaciro cyangwa bakajya gusaba akazi mu sosiyete abifitiye ibyangombwa.”
CIP Karekezi yakomeje avuga ko buriya bucukuzi bwa rwihishwa buhitana ubuzima bw’abababukora cyangwa bakahakura ubumuga. Muri Nyakanga uyu mwaka hari abaturage 5 bo mu Murenge wa Ndaro nawo wegeranye n’uwa Gatumba bagwiriwe n’ikirombe bitaba Imana biturutse ku kuba barimo gucukura rwihishwa.
Bariya bane bafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe birimo ibitiyo 10, amajerikani 2 ‘amatiyo 2 manini bifashisha bayobya amazi bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hakorwe iperereza.
Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
RNP