AmakuruIyobokamana

Ngoma: Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo yahawe inkoni y’ ubushumba

None ku wa 1 Mata 2023, kuri Stade ya Cyasemakamba mu Karere ka Ngoma habereye umuhango wo kwimika Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu nk’ umushumba wa Diyosezi ya Kibungo.

Mgr Twagirayezu, yatowe na Papa Francis kuwa 20 Gashyantare 2023, nyuma y’uko Diyosezi ya Kibungo yari imaze imyaka ine idafite Umwepiskopi bwite kuko Cardinal Antoine Kambanda wayiyoboraga yahawe ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Afite intego igira iti “Audite Jesum” bisobanuye “Nimwumve Yezu”.

Myr Twagirayezu yabwiye abakirisitu ko ashima Imana yemeye kwimenyesha abantu, igahamagaramo abo yihitiyemo, ikabaha isura y’umwana wayo.

Ati “Dukwiye gushobokera Imana tukayitega amatwi, tukayumvira mu kwizera kudashidikanya kuko tuzi neza ko ugushaka kw’Imana kudushakira ineza. Mbijeje gufatanya na mwe, niyemeje nta gahato gaturutse ku bandi ko kuva ubungubu mbaye umunya-Kibungo.”

Umunyamabanga w’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, yavuze ko Papa Francis yafashe umwanya muremure kugira ngo ahitiremo imbaga y’Imana iri i Kibungo umushumba uyibereye kandi uzayigezaho inkuru Nziza y’Umukiro wa Kristu.

Asoma ubutumwa bwa Papa Francis yagize ati “urasabwa kuba umushumba mwiza, mu mvugo no mu ngiro, wubaha, ukaba umwizerwa kandi ukakira bose, bityo abakiristu ba Diyosezi uragijwe bazakubonemo isoko y’ishusho ya Kristu.”

Twagirayezu ko atari wenyine, kuko yinjiye mu rugaga rw’Abepiskopi b’u Rwanda n’isi yose, ariko ko hejuru ya byose n’Imana imuri hafi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yasabye umushumba wa mushya wa Diyosezi ya Kibungo gukomeza gukorana ubushishozi, yongera ibikorwa bihindura imibereho y’imbaga aragijwe n’abaturanyi bayo.

Ati “Twizeye ko uzakomeza gukorana ubushishozi mu nshingano uhawe. Mu bufatanye n’abakiristu turabifuriza gukomeza gusigasira no kongera ibikorwa byiza bya Diyosezi ya Kibungo cyane cyane ibihindura imibereho y’abo muyoboye kimwe n’abo baturanye.”

Kiliziya Gatolika igira uruhare muri gahunda zihindura ubuzima bw’abaturage, harimo ubuzima, uburezi, ubuhinzi, isanamitima kwizigamira n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger